igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abaturage bo mu Majyaruguru y’u Bushinwa Bapima ibiro munsi ya 50 basabwe kuguma mu ngo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abaturage bo mu Majyaruguru y’u Bushinwa Bapima ibiro munsi ya 50 basabwe kuguma mu ngo
AMAKURUMU MAHANGA

Abaturage bo mu Majyaruguru y’u Bushinwa Bapima ibiro munsi ya 50 basabwe kuguma mu ngo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 14, 2025 8:46 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu majyaruguru y’u Bushinwa, ubuyobozi bwasabye abaturage bafite ibiro biri munsi ya 50 kudasohoka mu ngo zabo, bitewe n’umuyaga ukaze.

Uyu muyaga, ni umwe mu miyaga ibayeho ikaze cyane mu myaka 10 ishize, watangiye kuhagera ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, uturutse mu bice bya Mongoliya.

Ibice byibasiwe cyane n’uyu muyaga ni umujyi wa Beijing, Tianjin, ndetse n’intara ya Hebei, aho hagaragaye ibiza bikomeye byatewe n’uyu muyaga. Mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ingaruka zikomeye uyu muyaga ushobora guteza, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusaba abantu bafite ibiro bike kuguma mu ngo zabo, kuko bashobora gutwarwa n’umuyaga mu buryo bworoshye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyari cyatanze itangazo riburira abaturage mbere y’uko uyu muyaga ugera mu gihugu, kivuga ko uzaba ufite ubukana budasanzwe kandi ushobora guteza ibibazo bikomeye kuruta uko byigeze kubaho mu myaka icumi ishize.

Kugeza ubu, umuyaga umaze kwangiza byinshi birimo: Ibiti bisaga 300 byamaze guhirima, imodoka zangiritse cyane mu mihanda.

Inzego z’ubwikorezi zihungabanye, aho Indege zirenga 400 zahagaritswe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Beijing, serivisi za gari ya moshi zahagaritswe by’agateganyo.

Nubwo nta muntu uratangazwa waba yakomerekejwe cyangwa wapfuye kubera uyu muyaga, inzego z’umutekano n’ubutabazi ziri gukurikirana umutekano w’abaturage, ndetse abaturage bose basabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ubuyobozi bw’u Bushinwa burakangurira abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe, gukurikirana amakuru y’iteganyagihe, no kwirinda kugenda ahari ibiti cyangwa inyubako zishobora gusenyuka. Abaturage barasabwa kugira ubufatanye mu gutanga amakuru ahantu hashobora kwangirika kugira ngo hatagira ubuzima bw’abantu bujya mu kaga.

Leta yatangaje ko uko umuyaga uzajya ukomeza kwiyongera cyangwa kugabanuka, inzego z’ubuyobozi zizajya zikomeza kugenda zitangaza amabwiriza ajyanye n’uburyo abantu bagomba kwirinda no gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu
Next Article Etincelles FC yirukanye umutoza w’Abanyezamu Nshimiyimana “Bugigi” azira gushyamirana n’umukinnyi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Bidasubirwaho hemejwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Yoon Suk-Yeol wari perezida wa Korea Y’epfo yegujwe

Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 mata 2025 rwemeje ko…

2 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa

Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yashimangiye ko na we ari mu baziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye, birimo Repubulika ya Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga zimwe muri Ambasade na za Consulats zayo zikorera mu bihugu bitandukanye byo ku…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?