Umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025, iyobowe na Perezida Kagame, ni umushinga uteganya impinduka zitandukanye zishingiye ku kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, nka gahunda y’imiyoborere y’igihugu cy’u Rwanda ndetse no kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka ziberamo zigahitana abantu.
Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda riteganya kandi uburyo bwo gutanga amanota y’imyitwarire, atangwa buri mwaka, hagamijwe gushishikariza abatwwara ibinyabiziga kwitwararika, gukosora ndetse no guhana abakora amakosa,
Ni umushinga kandi uteganya ibisobanuro byuzuye ku manota y’imyitwarire n’ibyerekeye ihazabu bizatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ririmo kuvugururwa. Ni itegeko kandi risobanura uburyo bwiza bwo gukomeza guteza imokeshereze y’umuhanda nko gushyiraho ibigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda.