igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abayobora ubukwe (MC) barasabirwa kujya batanga umusoro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abayobora ubukwe (MC) barasabirwa kujya batanga umusoro
AMAKURUUBUKUNGU

Abayobora ubukwe (MC) barasabirwa kujya batanga umusoro

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: March 27, 2025 12:50 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Abakunze gukora mu birori by’ubukwe barimo ababuyobora (MCs) barasabirwa kujya batanga umusoro hagendewe ko na bo bari mu binjiza amafaranga menshi binyuze mu mirimo yabo.

Ubwo bari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite Hon. KAYITESI Sarah Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko aba MC mu bukwe n’ibindi birori, na bo bari mu binjiza amafaranga menshi bityo na bo bakabaye bishyura umusoro nk’abandi bandi bacuruzi basanzwe.
Abaza abo mu kigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro RRA ubwo batangaga ibisobanuro mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite,
yagize ati: “Aba bayobozi b’ibirori (MC) bariya bavuga mu birori, baba bafite amatsinda atanga serivisi zo gutegura ibirori, usanga bagenda baguka mu byukuri, kandi usanga bakorera amafaranga menshi. Ese mwaba mwarabatekerejeho? Kuko ntekereza ko ku misoro hari icyakwiyogera turamutse na bo tubasoresheje.”
Mu gusubiza iki kibazo Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yagaragaje ko aba ari abantu bagoye gukurikirana, gusa ku bufatanye na polisi y’u Rwanda bagikomeje ubukangurambaga bwo kubashishikariza gutanga umusoro ndetse hari ikizere ko bizagenda neza.
yagize ati: “Ntabwo ari aba bayobozi b’ibirori gusa n’aba bategura ahabera ibirori bagashinga amahema ndetse bakanataka (decollation) bose ni abikorera. Ni abantu batugora gukurikirana ariko twatangiye ubukangurambaga kuva umwaka ushize wa 2024 ku bufatanye na polisi y’u Rwanda tugitangira ntabwo byari byiza kuko twajyaga mu bukwe tugashyiramo abantu bacu tugashaka abateguye ibirori. Ariko twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo, ubu turabatumira tukabanza tukabigisha cyane cyane abategura ibirori n’abashinga amahema aho biri bubere ndetse na bamwe bakora imitako mu birori hanyuma abinangiye tujya tubasura tubatunguye muri ubu bukwe buba ku wa gatandatu, ariko tubyitwaramo neza tukaganirira na bo ku ruhande. Kandi bigaragaza ko hari abarimo kubyumva bagasora.”
Mu Rwanda hari amoko atandukanye y’umusoro bitewe n’igisoreshwa. Harimo umusoro ku nyungu umusoro ku nyongeragaciro umusoro ku mutungo utimukanwa ndetse n’indi.

Hon. KAYITESI Sarah Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald NIWENSHUTI

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article I KIGALI: POLICE Y’U RWANDA YATAYE MURI YOMBI ABAJURA RUHARWA BASHINJWA UBUJURU BWIBISHA IBYUMA.
Next Article URWEGO RW’UBUGENZACYAHA RIB RUGIYE KUYOBORWA N’UMUYOBOZI MUSHYA.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AKAZIAMAKURU

Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye…

2 Min Read
AMAKURU

Muhanga: Gitifu n’umukozi wa RIB basabye kuburana badafunze

Ku wa 9 Mata 2025, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Nteziyaremye Germain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, na Gatesi Francine,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi

Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?