Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryerekanye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abasirikare ba Leta ryafashe bahungabanya umutekano w’Umujyi wa Goma.
Kuva AFC/M23 yafata Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, mu bice bitandukanye by’uyu mujyi hakunze kumvikana ibitero by’amatsinda mato, byagiye bitwara ubuzima bw’abaturage, abandi bakamburwa imitungo yabo.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’uyu mujyi, muri Werurwe abarwanyi b’iri huriro bakoze umukwabu mu bitaro bya CBCA Ndosho na Heal Africa biri muri uyu mujyi, bafata abasirikare 130 bari bihishemo.
Mu ntangiriro za Mata, ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR bagabye ibindi bitero bifite ubukana mu bice byo mu burengerazuba bwa Goma nka Mugunga, bagamije kwisubiza uyu mujyi.
Icyo gihe, AFC/M23 yasobanuye ko mu bagize uruhare muri ibi bitero harimo abagera kuri 800 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).
Ku wa 10 Gicurasi, AFC/M23 yeretse itangazamakuru abo iherutse gufatira mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’umujyi wa Goma, isobanura ko batumwe na Leta ya RDC kugira ngo bawuhungabanye.
Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Goma, Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yagize ati “Hari umutekano muke watewe na Leta ya Congo. Ni Leta y’abahezanguni, yishyura abantu amafaranga menshi, ibinyujije mu banyapolitiki, kugira ngo bateze umutekano muke.”
Abafatiwe muri ibi bikorwa byashyizwe mu matsinda atandukanye. Aba FDLR bashyizwe ku ruhande rwabo, Wazalendo bashyirwa ku rwabo, FARDC biba uko. Hari irindi tsinda ry’abagizi ba nabi batagira uruhande barimo, na bo Lt Col Ngoma ahamya ko bishyuwe kugira ngo bahungabanye umutekano wa Goma.
Yagize ati “Hano dufite abanyabyaha. Hariya ni FDLR, Wazalendo, FARDC. Basanga abantu mu nzu, bakabiba, bateza ubwicanyi mu mujyi. Twarabafashe, ubu ni bo turi kubereka. Umutekano muke tubona ni bo bawuteza.”
Abarwanyi ba FDLR bafatiwe muri iki gikorwa barenga 10. Abo mu miryango yabo barimo abagore n’abana na bo beretswe itangazamakuru, bamwe muri bo bo bagaragaza ko bifuza gutaha mu Rwanda.
Lt Col Ngoma yagize ati “Ntabwo tuzemera ko aba bantu bakoreye Jenoside iwabo, bakomeza kwigisha urubyiruko rw’Abanye-Congo kugira ngo rukore indi jenoside muri Congo. Ntabwo Jenoside izaba muri Congo.”
Meya w’Umujyi wa Goma, Julien Katembo, yasobanuye ko abafashwe benshi bagaragaje ko bashaka kwiyunga kuri AFC/M23, ariko kuri FDLR yo, bitewe n’uko atari Abanye-Congo, bazoherezwa mu Rwanda.
Meya Katembo yagize ati “Rwose FDLR ntabwo ari Abanye-Congo. Bagomba koherezwa iwabo.”
AFC/M23 yanambuye FDLR, Wazalendo na FARDC intwaro bari bafite, ziganjemo imbunda za AK-47. Yasabye abaturage kuyitungira agatoki abagizi ba nabi kugira ngo na yo irinde umutekano.