Umuyobozi mushya w’inzibacyuho wa Syria, Ahmed al-Sharaa, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi, aho azahura na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macro, ku wa 7 Gicurasi 2025.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, mu gihe Syria ikomeje guhangana n’ibibazo by’ingaruka z’intambara n’amacakubiri ashingiye ku madini.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, ku wa Kabiri, byatangaje ko Macron azongera gushimangira ko u Bufaransa bushyigikiye iyubakwa rya Syria nshya, igihugu kigenga, gihamye kandi cyubaha abaturage bacyo.
Ni itangazo rigira riti “Iyi nama iri mu murongo w’ubufatanye bw’amateka u Bufaransa bwagiranye n’abaturage ba Syria bafite icyifuzo cy’amahoro n’ubwisanzure.”
Muri iyi nama kandi, Macron azagaragaza ibyo asaba Leta ya Syria, ahanini harimo kugarura ituze mu karere cyane cyane muri Libani, no kurwanya iterabwoba.
Macron yatumiye bwa mbere al-Sharaa muri Gashyantare nyuma y’uko ingabo ziyobowe n’Abayisilamu zahiritse Bashar al-Assad wari umaze igihe kinini ku butegetsi mu mpera z’umwaka wa 2024.
Muri Werurwe, yongeye gusubiramo ubutumire ariko ashyiraho ishingiro ryo kuba habayeho ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho n’impande zose, irimo abahagarariye buri cyiciro cy’abaturage, avuga ko ibiganiro bya mbere yagiranye n’ubuyobozi bw’inzibacyuho byagenze neza.
Abayobozi bashya ba Syria bafite inkomoko mu mutwe wa Al-Qaeda, bavuga ko bagiye kuyobora mu buryo butabangamira amadini n’amoko atandukanye abarizwa muri Syria, nubwo ibihugu byinshi byatangaje ko bizabanza kureba imyitwarire y’ubuyobozi bushya mbere yo gukuraho ibihano byashyizeho.