Uwiringiyimana Agatha yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, mu gace ka Nyaruhengeri, tariki ya 23 Gicurasi 1953. Amashuri yisumbuye yayize muri Lycée Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho yakuye impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire.
Yakomeje amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubutabire. Nyuma yaho, yabaye umwarimu mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba. Yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubumenyi (sciences).
Kuba yarize akanigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi byatangazaga benshi muri icyo gihe, kuko byari bigoranye kumva ko umukobwa yatsinda ayo masomo, akanabasha kuyigisha.

Mu 1992, nyuma yo kuba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yakuyeho gahunda y’iringaniza ryashingiraga ku moko, ashyiraho gahunda ishingiye ku manota. Muri 1986, yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya hamwe n’abandi bayobozi n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda. Ibi ni bimwe mu byamufashije kumenyekana, bituma mu 1989 ajya gukorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi.
Mu buzima bwe bwite, mu mwaka wa 1975 yashakanye na Barahira Ignace, bakaba barabyaranye abana batanu: abahungu bane n’umukobwa umwe.
Mbere y’urupfu rwe, azwi cyane ku nama y’Igihugu Ishinzwe Iterambere (CND) ubwo Abanyarwanda n’amahanga bari biteze ko Perezida Habyarimana ashyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zose, nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Arusha yasinywe tariki ya 4 Kanama 1993. Nyamara, Habyarimana yasohotse mu nteko atavuze ijambo, ibintu byatunguranye.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, Uwiringiyimana Agatha n’umugabo we bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Basize abana batatu.
Yarwanyije byeruye umugambi wa Leta y’icyo gihe wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva tariki ya 17 Nyakanga 1993 kugeza yishwe muri Mata 1994.
Agatha Uwiringiyimana yashyizwe ku rutonde rw’Intwari zo mu rwego rw’Imena.
