Bivugwa ko Carlo Ancelotti yiteguye kuva muri Real Madrid ubwo shampiyona izaba irangiye akazatangira imirimo mishya nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Brazil.
Ibi bije n’ubundi nyuma yo gutakaza umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami Copa De Ray atsinzwe na FC Barcelona Ibitego 3 kuri 2.
Hari hashize igihe gito kandi na bwo ikipe ye ya Real Madrid isezerewe na Arsenal mu mikino ya UEFA Champions League muri kimwe cya 4 cy’irangiza ibitego 5 kuri 1 mu mikino yombi ubanza ndetse n’uwo kwishyura.

Kuri ubu ikipe y’igihugu cya Brazil yamaze kwemerera Carlo Ancelotti Gukomereza imirimo y’ubutoza muri Brazil akazajyana na yo mu gikombe cy’isi cizaba umwaka utaha wa 2026, gusa haracyari ukwibaza byinshi ku kugenda kwe dore ko amasezerano yari afite muri Real Madrid yavuga ko azasozanya n’iyi kipe mu mwaka utaha wa 2026
Mu gihe amaze muri Real Madrid kuva ubwo yayigarukagamo mu mpeshyi ya 2021, yatwaye ibikombe 11 mu nshuro, harimo ibikombe bibiri bya LaLiga, ibikombe bibiri bya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe.

