Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wakinirwaga kuri Stade Amahoro. Iki gikombe ni icya 14 APR FC itwaye mu mateka yayo, kandi kije kurangiza urugendo rw’imyaka 8 ikipe itari yarongera kucyegukana.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umukino isatira cyane, ndetse mu minota ibiri ya mbere yahise ibona imipira ibiri y’imiterekano, ariko ntiyabasha kuyibyaza umusaruro. Nyuma gato, ku munota wa 5, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku mupira yacenze, arekura ishoti rikomeye rishyira APR FC imbere n’igitego 1-0.
APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, ndetse ku munota wa 31, Ruboneka Jean Bosco yatanze umupira mwiza imbere y’izamu, Mugisha Gilbert awushyira mu nshundura atsinda igitego cya kabiri. Rayon Sports yahise ikora impinduka, Sulleiman Daffe asimburwa na Niyonzima Olivier Seif.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Rayon Sports yabonye kufura itewe na Muhire Kevin, Youssou Diagne ashyiraho umutwe ariko Ishimwe Pierre wa APR FC ayikuramo neza.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka, Iraguha Hadji asimburwa na Rukundo Abdoulrahman. APR FC nayo yakomeje gusatira binyuze kuri Niyigena Clement, ariko igitego cya gatatu kirabura.
Ku munota wa 70, habaye izindi mpinduka aho Lamine Bah yasimbuwe na Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC, mu gihe Rayon Sports yasimbuje Aziz Bassane asimburwa na Adama Bagayogo. Ku munota wa 82, Bagayogo yateye kufura ikomeye, Ishimwe Pierre ayikuramo ariko Ndayishimiye Richard ntiyabasha kuyibyaza umusaruro.


Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, itwara igikombe cy’Amahoro cya 2025. Ni intsinzi ishyize iherezo ku myaka umunani yari ishize iyi kipe idatwara iki gikombe, inongera amateka yayo nk’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda.