igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: AS Muhanga Yongeye Kugaruka mu Cyiciro cya Mbere Nyuma y’Imyaka Ine
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > AS Muhanga Yongeye Kugaruka mu Cyiciro cya Mbere Nyuma y’Imyaka Ine
IMIKINO

AS Muhanga Yongeye Kugaruka mu Cyiciro cya Mbere Nyuma y’Imyaka Ine

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 10:50 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ikipe ya AS Muhanga yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’amarushanwa yo gushaka itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, bityo isubira mu kiciro cyo hejuru nyuma y’imyaka ine iri mu Cyiciro cya Kabiri

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025. AS Muhanga yari isabwa gutsinda kugira ngo ibone itike yo kuzamuka, naho La Jeunesse yo yasabwaga gutsinda ikiringira ko Etoile de L’Est nayo yatsinda Gicumbi FC kugira ngo izamuke.

AS Muhanga yitwaye neza itsinda La Jeunesse ibitego 2-1, biyihesha ku mwanya wa kabiri mu mikino ya kamarampaka, bityo ibona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, aho yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, Gicumbi FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri itsinze Etoile de L’Est ibitego 2-0. Gicumbi FC yarangije iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino itandatu, mu gihe AS Muhanga yasozanyije amanota 10.

Mu bihembo byatanzwe, Gicumbi FC yahawe miliyoni 8 Frw nk’ikipe yegukanye igikombe, AS Muhanga ya kabiri ihabwa miliyoni 5 Frw, naho Etoile de L’Est yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 2 Frw.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bikomeye
Next Article Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025
Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Manchester United ikoze ibyananiye Real Madrid

Mu mikino ya UEFA Europa League muri imwe cya kane k'irangiza ikipe ya Manchester United isezereye bigoranye ikipe ya Olympique…

2 Min Read
IMIKINO

Ikipe ya Paris-Germain itwaye igikombe cya Shampiyona itararangira

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yegukanye igikombe Ku nshuro ya 13 ubwo yatsindaga 1-0 Angers Ubwo kuri uyu wa Gatandatu…

1 Min Read
IMIKINO

José Mourinho yateje impagarara nyuma yo gukurura izuru ry’umutoza wa Galatasaray

Umutoza wa Fenerbahçe, José Mourinho, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusagarira Okan Buruk, umutoza wa Galatasaray, amukurura izuru bikamuviramo kugwa…

2 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye

Umuherwe Sir Jim Ratcliffe kuva yagura ikipe ya Manchester United, amaze guhomba hafi ¼ cy’umutungo kuko umutungo we dore ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?