Polisi yo mu majyepfo yatagaje ko baje bufata abaforomo babashinja kwiba imiti bakayigurisha abandi bagiye kuyicuruza kuri cyamunara
Ku wa 24 Mata 2025, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Mudugudu wa Kavumu, hafashwe abaforomo babiri bakekwaho ubujura bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi byo mu ivuriro rya Gitega.
Amakuru avuga ko umwe muri aba bagabo, wari ushinzwe ububiko bw’imiti, yayikuragamo mu ibanga akayiha mugenzi we bakoranaga utuye mu Mujyi wa Muhanga. Ifatwa ryabo ryaturutse ku buryo umwe yitwaje ijoro akabeshya umuzamu ko yibagiwe ibintu mu bubiko, arakingurirwa maze asohoka ahetse igikapu. Umuzamu ntiyahise amenya ibiri mu gikapu, ariko hari hashize igihe bamwe mu bakozi bakeka ko hari ubujura bukorerwa muri iryo vuriro, nubwo nta bimenyetso bifatika bari barabona.
Aba bagabo bombi batawe muri yombi ubwo umwe yajyanaga iyo miti n’ibikoresho aho bisanzwe bijyanwa, amakuru atangwa n’abaturage akaba yaratumye Polisi ibafata bari kumwe, bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje iby’aya makuru agira ati: “Bakekwaho ubujura bw’icyuma gipima indwara hamwe n’imiti y’ubwoko bubiri byo mu ivuriro rya Gitega, kandi byose byabafatanywe. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.”
SP Habiyaremye yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi kugira ngo biburizwemo hakiri kare, anibutsa abibwira ko bashobora kwiba bakihisha ko Polisi ikomeje kuba maso kandi izahora ibakurikirana.