igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri
UTUNTU N' UTUNDI

Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 6:05 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku bantu bizerera mu magambo y’urukundo avuga ngo ‘icya mbere ni umutima ukunda’ bisa nk’ibitoroshye kubaganiriza ku ngingo yo gukunda umusore udafite amashuri.

Nonese ko bisa neza gukundwa n’umusore wize akaminuza akagira impamyabumenyi nyinshi, bamwe mu bakobwa bakaba bizerera mu bushobozi bwe igihe batekereje ahazaza habo, bisa bite kwisanga wihebeye umusore utarakandagiye mu ishuri? Ahari ntiwanamwemera, cyangwa wamuhitamo by’amaburakindi!   

Buri wese burya avukana ubwenge karemano, bushobora gukoreshwa mu buryo butandukanye. Bishatse kuvuga ko amashuri atanga ubumenyi bwunganira bwa bwenge bwe, ariko n’abatayagannye bakaba bakwiyungura ubumenyi mu zindi nzira.

Nk’uko bikunze gusobanurwa n’impuguke, urukundo ntirukomezwa n’ibya mirenge kuko hari benshi b’abagwizatunga rwananiye.

Kimwe nzi nawe uzi neza, ni uko urukundo rwa nyarwo rushingira ku cyizere, kwitanga, kuba hafi y’umukunzi n’ibindi nka byo, gusa kuba ufite amashuri bikaba akarusho.

Bivugwa ko impamyabumenyi nyinshi zitanga amahirwe mu kubaka ubuzima bw’umuntu, ariko ntizimuhe agaciro nk’umugabo, cyangwa ngo zitange gukunda byimbitse. Gusa bamwe babura amahirwe yo kwiga kubera ubushobozi buke, kwanga kwiga n’ibindi.

Mu Isi ya none abantu benshi bamenye agaciro ko kugana amashuri, kutiga nibyo byahindutse inkuru.

Ariko biragoye gukundana n’umusore utarize cyane cyane iyo wowe waminuje. Yaba ibiganiro bibaranga, cyangwa mu gutegura imishinga yanyu, amashuri ashobora kuba imbogamizi.

Ukumva wenda aravuze ati “Nubwo ntize ariko inshingano z’urugo ntizananira. Mporana ubwoba ko abagabo bafite amashuri bazakuntwara kuko njye nta gaciro mfite. Ko nakubonanye n’uriya mugabo wize amashuri menshi ushaka kumunsimbuza?”

Mu gihe umukobwa yibaza ati “Abantu bazantekereza gute ninshakana n’uyu muntu utarize koko kandi narize?”

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Naveen Andrews, niwe wigeze kuvuga ngo “Nubwo ntigeze niga ngo minuze ntibisobanuye ko ntakwihugura no mu bindi, nubwo rimwe na rimwe ntabura kwiyumva nk’utarize”.

Umuherwe akaba n’umwe mu Banyamerika bigeze kugira amafaranga menshi, Thomas Edison, yabaga uwa nyuma mu ishuri bituma yiga make ashoboka. Ariko yamamara mu bindi.

Yigeze gutangaza ati “Sinigeze mba inshuti y’ishuri. Nahoraga nza ku mwanya wa nyuma”.

Uyu mugabo yigishije urukundo cyane ndetse nawe rumugaragaraho, agaragara nk’umuhanga no mu bucuruzi.

Ushobora kujya mu rukundo n’umugabo utarize igihe akubaha, yubahiriza inshingano, ndetse afite intumbero yo kugira ahazaza hazima. Nonese nta bantu wahuye nabo bize ariko basa n’inkorabusa kandi ugahura n’abatarize bahambaye mu mitekerereze?

Urukundo ntirukuzwa n’amashuri wize cyangwa ibitabo byinshi wasomye, ahubwo rukura binyuze mu byiciro byose unyuramo by’ubuzima.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uwari uhagarariye u Bwongereza muri Miss World yivanye muri iri rushanwa.
Next Article Dore impamvu ikomeye ituma ugomba kugira ‘bestie’ mu kazi 
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

UTUNTU N' UTUNDI

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika

Mu gihe I Vatican haberaga umwiherero utorerwamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi uzwi nka ‘Conclave’, Ugasiga Habonetse Papa Leo…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKEUTUNTU N' UTUNDI

Dore Abaperezida 5 batsinzwe amatora bashaka kwiyongeza indi manda

Ibihugu bitandukanye ku isi bigira igihe manda y’umukuru w’igihugu Imara ayoboye, yarangira hakaba andi matora y’umukuru w’igihugu hakaba ubwo uwariho…

1 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Umugore uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi akomeje gutangaza benshi

Umugore wo muri Alaska uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi, yatangaje ko gahunda…

2 Min Read
Gasabo: Abagabo babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 93
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Police yo mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abagabo babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, polisi yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?