Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ko Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Icyemezo cy’Urukiko cyashingiye ku mpamvu zikomeye aho iperereza rikomeje gukorwa
Urubanza rwatangiye ku wa 22 Gicurasi 2025, aho ubushinjacyaha bwasabye ko rubera mu muhezo, maze Urukiko ruhita rubyemeza. Urubanza rwatangiye saa 9:53 za mu gitondo rurasozwa saa 11:10’.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Bishop Gafaranga afungwa by’agateganyo kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora iperereza rikomeje gukorwa. Bwanagaragaje ko kuba arekuwe byashyira mu kaga umutekano w’uwakorewe ihohoterwa.
Muri dosiye y’Ubushinjacyaha, harimo ibimenyetso birimo raporo z’inzego z’ibanze zigaragaza amakimbirane hagati ya Bishop Gafaranga n’uwahohotewe, ndetse na raporo ya muganga yemeza ko Murava afite ibibazo bikomeye by’agahinda gakabije ashingiye ku byo yanyuzemo.
Nubwo Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha akekwaho, yemeye ko hashobora kuba harabaye amakosa mu rugo rwe.
Ubushinjacyaha bwagejeje dosiye ye mu rukiko ku wa 20 Gicurasi 2025, kandi hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza ririmo gukorwa kugira ngo urubanza rukomeze mu mizi.
Icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe nk’ingamba zo kurinda icyuho mu butabera no kurengera abashobora kugira ingaruka ku miterere y’uru rubanza rukiri mu ntangiriro.