igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Burundi: Hari impungenge ko amatora atazaba kubera ibura ry’igitoro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Burundi: Hari impungenge ko amatora atazaba kubera ibura ry’igitoro
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Hari impungenge ko amatora atazaba kubera ibura ry’igitoro

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 5, 2025 8:43 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Impuzamashyaka Burundi Bwa Bose yatangaje ko bafite impungenge ko amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganijwe kuba mu mezi ari imbere atazaba kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugariza igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kefa Nibizi, Umunyamabanga Mukuru w’iyo mpuzamashyaka, yagaragaje ko ibura ry’igitoro rishobora kubangamira igikorwa cy’amatora, ashinja ubuyobozi kutabasha guhangana n’iki kibazo.

U Burundi bumaze imyaka irenga ibiri buhanganye n’ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli. Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe yigeze kwemera ko iki kibazo ari kimwe mu bibangamiye iterambere ry’igihugu, anashinja sosiyete ya SOPEBU yahawe isoko ryo gucuruza ibikomoka kuri peteroli, kuba ariyo icuruza peteroli mu buryo bwa magendu bigatuma ku masitasiyo ibura.

Perezida Ndayishimiye aheruka gutangaza ko yatanze ruswa ya miliyoni 4 z’amafaranga y’amarundi muri SOPEBU kugira ngo abone lisansi ya litiro 10,000, yagombaga kugenerwa amasitasiyo asanzwe acuruza.

Nibizi yanenze ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, avuga ko ibyo biri mu byazambije ubukungu bw’u Burundi. Yavuze ko umutungo kamere w’igihugu, nk’amabuye y’agaciro, uri kwibwa, abayiba bagapfumbatisha abashinzwe ubutabera ku buryo nta bihano bifatika bahabwa.

Yongeye gusaba ko hashyirwaho Inteko Ishinga Amategeko yigenga igizwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo habeho ibiganiro bifatika hagati ya Leta n’abashaka impinduka. Avuga ko ibi bizafasha gutegura neza amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igenga y’Amatora mu Burundi yavuze ko idafite impungenge z’uko ibura ry’igitoro ryatuma amatora ataba, kuko hari ingamba zirimo gufatwa n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kugikemura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Marina agiye kumurika Album izaba idasanzwe aho azayishikiriza buri munyarwanda mu gihugu
Next Article Ibihugu 10 bifite igisirikare gicumbagira kurenza ibindi muri uyu mwaka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Bobi Wine agiye kugaruka mu muziki

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata, Bobi Wine, Nubian Li, na King Saha bose bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 

Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa…

2 Min Read
AMAKURU

Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw

Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Byinshi wamenya ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond igiye kujya hanze vuba

Bruce Melodie na Diamond Platnumz bageze kure umushinga w’indirimbo ‘Pom Pom’ aba bombi bazahuriramo, aho by’umwihariko ibikorwa byo gufata amashusho…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?