igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 9, 2025 11:55 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano ahitwa Nyanza-Lac. Urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi rwishyize hamwe rurwanya abapolisi, bigaragaza umwuka ugenda urushaho kuba mubi muri iyi komini yo mu majyepfo y’u Burundi.

Ku wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, umwuka warushijeho kuba mubi cyane ku Mudugudu wa Kabo, muri Zone ya Muyange, Komini ya Nyanza-Lac. Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, bitambitse n’ingufu zabo zose ifatwa rya Benjamin Niyoyankunze, wagaragaye ko ari we ukekwaho kuba ari we wagize uruhare runini mu gitero cy’urugomo cyibasiye umurwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abatangabuhamya bavuga ko gutabara kwa polisi kwakurikiye icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki 2 rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Gicurasi nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi. Jonas Niyomwungere, umurwanashyaka wa Sahwanya-FRODEBU akaba n’umwe mu bagize ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Burundi bwa Bose, yagabweho igitero cy’impiri n’amabuye. Nyuma yo gukomeretswa bikabije, yasizwe aho ngo ahapfire nk’uko bene wabo babitangaza. Umwe muri bo ati: “Yari aciwe ukuguru.”

Nyamara, guta muri yombi ukekwa byitambitswe bikomeye n’Imbonerakure. Bivugwa ko Imbonerakure nyinshi zagose abapolisi, basakuza . Umuturage wo mu gace ka Muyange yagize ati: “Abapolisi bari hafi kwamburwa intwaro. Bagombaga gusubira inyuma kugira ngo birinde kumena amaraso.”

Kugeza ubu, nta kintu na kimwe cyigeze gitangwa n’abayobozi b’Intara ya Makamba cyangwa abayobozi b’igihugu. Ni mu gihe hatazwi uko ubuzima bwa Jonas Niyomwungere buhagaze ubu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina
Next Article Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Rudiger wari ku gatebe k’abasimbura Gushyuha mu mutwe bimuhesheje Ikarita itukura

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 3 mu minota ya nyuma y'inyongera Extra Time, A ntonio Rudiger Hagurutse ku gatebe k'abasimbura…

1 Min Read
AMAKURU

Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho

Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Sadate Munyakazi: “Mu rugo rwacu, imodoka ihenze kurusha izindi ni iy’umugore wanjye, si iyanjye.”

Mu kiganiro kihariye umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yagiranye n’Ikinyamakuru IGIHE yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku…

1 Min Read
AMAKURU

Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet agiye kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 4$

Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet, agiye kugurisha imigabane afite muri icyo kigo ingana na…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?