Mu karere ka Kanyosha, gaherereye muri komine ya Muha mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inzara ikabije. Ni ikibazo gikomeje gufata intera gikomeye aho abana biga amashuri abanza bava iwabo mu gitondo bagiye kwiga aho kugira ngo bagere ku ishuri bagakatira mu ngo z’abakire bajya gusaba ibiryo byaraye(umushyushyo), ibituma bava mu ishuri.
Urugero ni umwana w’umuhungu wo mu Kinindo waganiriye n’ikinyamakuru Yaga dukesha iyi nkuru, wigeze gutangira ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, ariko nyuma y’igihe gito, atangira kwifatanya n’abandi bana baturuka mu Kanyosha na Kibenga, bajya gusabiriza mu ngo zo mu Kinindo.
Nk’uko umubyeyi w’uwo mwana abivuga, ngo nubwo umwana yazindukaga yambaye umwambaro w’ishuri, ntiyajyaga kwiga ahubwo yajyaga gusaba “imoshyushyo”.Agira ati: “Umwana yazindukaga kare, yambara uniforme nk’ujya ku ishuri, ariko agahita ajyana n’abandi bana mu Kinindo aho bajyaga gusabiriza imishyushyo. Nyuma y’igihe twaje kubona ko atiga, turamugira inama, turamuhana, ariko byaranze.”
Uwo mubyeyi, ufite abana bane, akora ubucuruzi buciriritse ku muhanda, mu gihe umugabo we atwara abagenzi kuri moto. Bemeza ko nubwo bakora uko bashoboye ngo babeshaho urugo, bibabaza cyane kubona imfura yabo igahitamo kujya gusabiriza.“Ubu yirirwa mu muhanda ari kumwe n’abandi bana bo ku muhanda kandi nta kibazo cy’ibiryo afite. Twabuze icyo dukora kuko rimwe arataha, ubundi ntatahe. Biratubabaza cyane,” nk’uko uwo mubyeyi abisobanura.
Iki kibazo ntikigarukira kuri uwo muryango gusa. Ababyeyi bo mu midugudu ya Gisyo na Busoro mu Kanyosha ndetse n’abo mu Kinindo bavuga ko iyi ngeso yo kujya gukomanga ku ngo mu rwego rwo gushaka ibiryo yatumye abana benshi bata ishuri, bikarangira bibaye abana bo ku muhanda.
Imibereho igoranye cyane mu mujyi wa Bujumbura aho kubona ifunguro ku miryango myinshi ari ingume nibyo birigutuma ahanini abana bajya kwirwanaho mu rwego rwo gushaka icyo bashyira mu gifu.
Basaba inzego zibishinzwe gufatira hamwe ingamba zirambye zo gukumira iyi ngeso, zirimo gukangurira ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abana babo, ariko by’umwihariko bagasaba n’abagiraneza bo mu Kinindo kujya bafasha mu buryo butatuma abana batakaza icyerekezo cyabo.Iki kibazo cyerekana ubundi buryo bushya abana bashukishwa ibyo kurya, bagasezera ishuri maze bagashora ubuzima bwabo mu muhanda, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku hazaza habo.