igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura
AMAKURU

Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura

Faxxy Editor ✨
Last updated: April 16, 2025 8:02 am
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Mu karere ka Kanyosha, gaherereye muri komine ya Muha mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inzara ikabije. Ni ikibazo gikomeje gufata intera gikomeye aho abana biga amashuri abanza bava iwabo mu gitondo bagiye kwiga aho kugira ngo bagere ku ishuri bagakatira mu ngo z’abakire bajya gusaba ibiryo byaraye(umushyushyo), ibituma bava mu ishuri.

Urugero ni umwana w’umuhungu wo mu Kinindo waganiriye n’ikinyamakuru Yaga dukesha iyi nkuru, wigeze gutangira ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, ariko nyuma y’igihe gito, atangira kwifatanya n’abandi bana baturuka mu Kanyosha na Kibenga, bajya gusabiriza mu ngo zo mu Kinindo.

Nk’uko umubyeyi w’uwo mwana abivuga, ngo nubwo umwana yazindukaga yambaye umwambaro w’ishuri, ntiyajyaga kwiga ahubwo yajyaga gusaba “imoshyushyo”.Agira ati: “Umwana yazindukaga kare, yambara uniforme nk’ujya ku ishuri, ariko agahita ajyana n’abandi bana mu Kinindo aho bajyaga gusabiriza imishyushyo. Nyuma y’igihe twaje kubona ko atiga, turamugira inama, turamuhana, ariko byaranze.”

Uwo mubyeyi, ufite abana bane, akora ubucuruzi buciriritse ku muhanda, mu gihe umugabo we atwara abagenzi kuri moto. Bemeza ko nubwo bakora uko bashoboye ngo babeshaho urugo, bibabaza cyane kubona imfura yabo igahitamo kujya gusabiriza.“Ubu yirirwa mu muhanda ari kumwe n’abandi bana bo ku muhanda kandi nta kibazo cy’ibiryo afite. Twabuze icyo dukora kuko rimwe arataha, ubundi ntatahe. Biratubabaza cyane,” nk’uko uwo mubyeyi abisobanura.

Iki kibazo ntikigarukira kuri uwo muryango gusa. Ababyeyi bo mu midugudu ya Gisyo na Busoro mu Kanyosha ndetse n’abo mu Kinindo bavuga ko iyi ngeso yo kujya gukomanga ku ngo mu rwego rwo gushaka ibiryo yatumye abana benshi bata ishuri, bikarangira bibaye abana bo ku muhanda.

Imibereho igoranye cyane mu mujyi wa Bujumbura aho kubona ifunguro ku miryango myinshi ari ingume nibyo birigutuma ahanini abana bajya kwirwanaho mu rwego rwo gushaka icyo bashyira mu gifu.

Basaba inzego zibishinzwe gufatira hamwe ingamba zirambye zo gukumira iyi ngeso, zirimo gukangurira ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abana babo, ariko by’umwihariko bagasaba n’abagiraneza bo mu Kinindo kujya bafasha mu buryo butatuma abana batakaza icyerekezo cyabo.Iki kibazo cyerekana ubundi buryo bushya abana bashukishwa ibyo kurya, bagasezera ishuri maze bagashora ubuzima bwabo mu muhanda, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku hazaza habo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Umusaza w’imyaka 61 yasubiye mu gisirikare cya AFC/M23 kugira ngo arwanye akarengane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagirirwa
Next Article Umugore uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi akomeje gutangaza benshi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahabwaga ntacyo zari kumara iyo zisanga Abanyarwanda batunze ubumwe

Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo Isi yose yateye umugongo u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga…

3 Min Read
AMAKURU

Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo

Mu ishuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hamaze kuba inkongi z’umuriro…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubwoba bwatashye i Uvira nyuma y’amakuru y’uko hari abarwanyi bagiye kuyifata

Mu mujyi wa Uvira no mu bice bihaturiye, abaturage bari mu bwoba bukabije nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko abarwanyi bo…

4 Min Read
AMAKURU

Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko itangazamakuru ryahishiriye ikibazo cy’uburwayi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?