Iyo wumvise Vatican, uhita utekereza ubutaka butagatifu cyangwa se Kiliziya Gatolika kuko ari ho haba icyicaro gikuru cyayo. Ni umujyi ukaba n’igihugu.
Leta ya Vatican izengurutswe n’Umjyi wa Roma, mu Butaliyani. Kumva ko ari igihugu kiba mu kindi biratangaje nubwo no muri Afurika hari icya Lesotho na cyo kizengurutswe impande zose na Afurika y’Epfo.
Vatican yahoze ari umwe mu mijyi y’u Butaliyani, igirwa igihugu cyigenga ku wa 11 Gashyantare 1929.
Ikintu cya mbere gitangaje kuri Vatican ni uko nta muntu kavukire uharangwa. Iki gihugu nta bitaro kigira ku buryo umuntu yahabyarira cyangwa se akaba yahivuriza. Umuntu ukeneye serivisi z’ubuvuzi izo ari zo zose ajya i Roma cyangwa ahandi mu Butaliyani.
Ibi bigendana n’uko nta muntu upfa kubona ubwenegihugu bwaho, kububona biraharanirwa. I Vatican hatuye Umushumba wa Kiliziya Gatolika, abakozi bo mu biro bye n’abandi bashinzwe imirimo ya Kiliziya aho biganjemo abihayimana, hakiyongeraho abarinzi (Garde Suisse) umubare w’abahatuye ukabarirwa muri 800.
Abantu bahabwa ubwenegihugu ni abahafite inshingano yaba muri Kiliziya Gatolika cyangwa muri Leta ya Vatican, umugore cyangwa abana b’uwahawe inshingano bashobora guhabwa ubwenegihugu mu gihe bagiye kuhatura. Iyo inshingano zirangiye, ubwenegihugu burahagarikwa.
Papa akaba na Perezida wa Leta ya Vatican atorwa n’aba-Cardinal bavuye mu bihugu bitandukanye bigize Isi bafite imyaka kuva kuri 80 kumanura.
Biramutse bibaye ngombwa ko umuntu abyarira muri Vatican, wenda yabuze uburyo asohoka muri icyo gihugu, umwana abyaye ahabwa ubwenegihugu bw’u Butaliyani.
Vatican ni cyo gihugu gito kurusha ibindi ku Isi, gifite ubuso bungana na hegitari 44. Gutembera iki gihugu ntibyagutwara n’isaha.
Vatican kandi nta gereza igira gusa hari akazu gato gashyirwamo abakekwaho ibyaha bataragezwa imbere y’ubutabera. Abahamijwe ibyaha bafungirwa muri gereza zo mu Butaliyani.
Leta ya Vatican yemeza ko nta mbwa n’ipusi birangwa muri iki gihugu.
Vatican nta gisirikare igira uretse abashinzwe kurinda umutekano wa Papa bazwi nka ’Garde Suisse’ batarenze 135. Aba ni bo bashinzwe kurinda umutekano w’iki gihugu mu gihe cy’ibirori bakanarindira umutekano Papa mu gihe agiye mu ngendo.
Mu bindi bitangaje kuri Vatican, ni imashini ya ATM yaho itanga amabwiriza mu rurimi rw’Ikilatini.
Vatican kandi ni cyo gihugu cyonyine ku Isi UNESCO yashyize mu murage w’Isi. Ibi byemejwe mu 1984 bitewe n’ibikorwaremezo biyirimo nka Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Iki gihugu umwaka ushize cyapfushije abantu 6 gusa, kiba icya mbere ku Isi cyapfushije abantu bake mu mwaka umwe.