igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Byinshi wamenya kuri ‘Vatikan’ igihugu gito kurenza ibindi ku isi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Byinshi wamenya kuri ‘Vatikan’ igihugu gito kurenza ibindi ku isi
UTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri ‘Vatikan’ igihugu gito kurenza ibindi ku isi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 8:41 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Iyo wumvise Vatican, uhita utekereza ubutaka butagatifu cyangwa se Kiliziya Gatolika kuko ari ho haba icyicaro gikuru cyayo. Ni umujyi ukaba n’igihugu.

Leta ya Vatican izengurutswe n’Umjyi wa Roma, mu Butaliyani. Kumva ko ari igihugu kiba mu kindi biratangaje nubwo no muri Afurika hari icya Lesotho na cyo kizengurutswe impande zose na Afurika y’Epfo.

Vatican yahoze ari umwe mu mijyi y’u Butaliyani, igirwa igihugu cyigenga ku wa 11 Gashyantare 1929.

Ikintu cya mbere gitangaje kuri Vatican ni uko nta muntu kavukire uharangwa. Iki gihugu nta bitaro kigira ku buryo umuntu yahabyarira cyangwa se akaba yahivuriza. Umuntu ukeneye serivisi z’ubuvuzi izo ari zo zose ajya i Roma cyangwa ahandi mu Butaliyani.

Ibi bigendana n’uko nta muntu upfa kubona ubwenegihugu bwaho, kububona biraharanirwa. I Vatican hatuye Umushumba wa Kiliziya Gatolika, abakozi bo mu biro bye n’abandi bashinzwe imirimo ya Kiliziya aho biganjemo abihayimana, hakiyongeraho abarinzi (Garde Suisse) umubare w’abahatuye ukabarirwa muri 800.

Abantu bahabwa ubwenegihugu ni abahafite inshingano yaba muri Kiliziya Gatolika cyangwa muri Leta ya Vatican, umugore cyangwa abana b’uwahawe inshingano bashobora guhabwa ubwenegihugu mu gihe bagiye kuhatura. Iyo inshingano zirangiye, ubwenegihugu burahagarikwa.

Papa akaba na Perezida wa Leta ya Vatican atorwa n’aba-Cardinal bavuye mu bihugu bitandukanye bigize Isi bafite imyaka kuva kuri 80 kumanura.

Biramutse bibaye ngombwa ko umuntu abyarira muri Vatican, wenda yabuze uburyo asohoka muri icyo gihugu, umwana abyaye ahabwa ubwenegihugu bw’u Butaliyani.

Vatican ni cyo gihugu gito kurusha ibindi ku Isi, gifite ubuso bungana na hegitari 44. Gutembera iki gihugu ntibyagutwara n’isaha.

Vatican kandi nta gereza igira gusa hari akazu gato gashyirwamo abakekwaho ibyaha bataragezwa imbere y’ubutabera. Abahamijwe ibyaha bafungirwa muri gereza zo mu Butaliyani.

Leta ya Vatican yemeza ko nta mbwa n’ipusi birangwa muri iki gihugu.

Vatican nta gisirikare igira uretse abashinzwe kurinda umutekano wa Papa bazwi nka ’Garde Suisse’ batarenze 135. Aba ni bo bashinzwe kurinda umutekano w’iki gihugu mu gihe cy’ibirori bakanarindira umutekano Papa mu gihe agiye mu ngendo.

Mu bindi bitangaje kuri Vatican, ni imashini ya ATM yaho itanga amabwiriza mu rurimi rw’Ikilatini.

Vatican kandi ni cyo gihugu cyonyine ku Isi UNESCO yashyize mu murage w’Isi. Ibi byemejwe mu 1984 bitewe n’ibikorwaremezo biyirimo nka Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Iki gihugu umwaka ushize cyapfushije abantu 6 gusa, kiba icya mbere ku Isi cyapfushije abantu bake mu mwaka umwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda: Urubyiruko rwibasiye Perezida Museveni na Madamu we nyuma yo gusaba imbabazi
Next Article Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’ y’impimbano
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

UTUNTU N' UTUNDI

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika

Mu gihe I Vatican haberaga umwiherero utorerwamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi uzwi nka ‘Conclave’, Ugasiga Habonetse Papa Leo…

2 Min Read
Gasabo: Abagabo babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 93
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Police yo mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abagabo babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, polisi yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi…

2 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Dore ibyiza byo kurara wambaye amasogisi: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kwambara amasogisi ugiye kuryama bigira uruhare runini mu gufasha umuntu gusinzira vuba no gusinzira neza. Uretse…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Uganda: Umugabo umaze kubyara abana 102, ubu yiyemeje kuboneza urubyaro

Ni uwitwa Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?