Umunyamerika Chris Brown ayiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana ku byaha ashinjwa ko yakoreye mu Bwongereza mu 2023 nk’uko byategetswe n’Urukiko rwo muri icyo gihugu.
Chris Brown yagejejwe imbere y’urukiko rwa Manchester, ku uyu wa gatanu taliki 16 Gicurasi 2025 aho akurikiranweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umuntu ku buryo bukomeye.
Kuwa kane taliki 15 Gicurasi 2025 ni bwo uyu muhanzi yatwe muri yombi, nyuma yaho afatiwe muri hoteli yari acumbitsemo yitwa The Lowry iherereye mu mugi wa Manchester.
Chris Brown ashinjwa na Abraham Diaw ko yamukubitiye mu kabyiniro, aho yamukubise icupa ku mutwe inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye ndetse ahita akomereka bikomeye.
Nyuma yatanze ikifuzo cye mu rukiko cy’uko uyu muhanzi yamwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro angana na miliyoni 16 z’amadoralii ya Amerika.
Umucamanza Joanne Hirst yategetse ko Chris Brown ahita afungwa by’agateganyo, mu gihe akirindiriye igihe urubanza ruzabera ku rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres ku wa 13 Kamena 2025.
Iki cyemezo kije mu gihe haburaga ibyumweru bitatu gusa ngo Chris Brown atangire ibitaramo bizenguruka Isi yari ari kwitegura.
