Adolf Hitler benshi bamwize mu ishuri abandi babyumva ahantu hatandukanye ko uwari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-Nazi yapfuye yiyahuye aho bivugwa ko yanze kumanika amaboko ngo afatwe ahubwo agahitamo kwirasa umurambo we uhita ujugunywa muri aside n’abasirikare be.
Mu mwaka wa 1945, nyuma y’uko u Budage buhagamye intambara ya kabiri y’Isi, abasirikare b’u Burusiya (aba-Soviyete) binjiye i Berlin, benshi bemera ko Adolf Hitler yapfuye, umurambo we ukaza gushongeshwa muri aside. Nubwo bimeze bityo, Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) rwatangiye iperereza ry’ibanga ryamaze imyaka 10 (1945-1955), bashakisha ukuri ku bivugwa ko Hitler yaba yarahungiye muri Amerika y’Amajyepfo, aho kuba yarapfuye nk’uko byari byatangajwe.
Raporo y’urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza (MI5) yemezaga ko Adolf Hitler n’umugore we Eva Braun biyahuye ku itariki 30 Mata 1945 i Berlin, nyuma yo gutsindwa n’ingabo z’Abasoviyete. Ariko, bamwe mu bakozi ba Amerika bari mu ntambara batanze amakuru atandukanye avuga ko muri hoteli imwe iherereye i La Falda muri Argentine hari harateguwe nk’ahantu Hitler yashoboraga kwihisha. Ba nyiri iyo hoteli bari baraganirijwe kugira ngo bazamwakire aramutse atsinzwe intambara.
Mu yandi makuru yaje gutangwa, raporo yo mu kwezi kwa Ukwakira 1955 yagaragaje ifoto y’umugabo usa na Hitler yicaye hamwe n’inshuti ye muri Colombia. Uwo mugabo ngo yakoresheje izina rya Adolf Schrittelmayor. Bivugwa ko yavuye muri Colombia mu kwezi kwa Mutarama 1955 akajya muri Argentine. CIA yaje gutangira gukurikirana ayo makuru ajyanye na Schrittelmayor, ariko nyuma iza kubihagarika kuko byasabaga igihe kirekire, imbaraga nyinshi, kandi amahirwe yo kubona ibimenyetso bifatika yari make.
Ibi byose byongeye kuvugwa ubwo Argentine yatangazaga ko igiye gushyira ahagaragara inyandiko z’ibanga zerekeye abantu bahungiyeyo nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Argentine isanzwe izwi nk’ahantu habaye indiri y’abayobozi b’Abanazi benshi bahungaga ubutabera, aho bivugwa ko abagera ku bihumbi 10 batorokeye muri Amerika y’Amajyepfo, igice kinini cyabo bakaba baragiye muri Argentine. Kenshi, icyo gihugu cyaranzwe no kwanga gutanga abo bantu ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Mu bantu bahungiye muri Argentine harimo Adolf Eichmann, umwe mu batekereje umugambi wa Holocaust, waje gufatwa mu 1960 akajyanwa kuburanishwa muri Israel. Undi ni muganga w’aba-Nazi witwa Joseph Mengele, watorotse ubutabera akagwa muri Brazil azize indwara y’umutima ubwo yari mu koga.