igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: CIA yahishuye byinshi ku rupfu rwa Hitler Adolf rwari rwarabaye amayobera
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > MU MAHANGA > CIA yahishuye byinshi ku rupfu rwa Hitler Adolf rwari rwarabaye amayobera
MU MAHANGA

CIA yahishuye byinshi ku rupfu rwa Hitler Adolf rwari rwarabaye amayobera

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 14, 2025 7:29 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Adolf Hitler benshi bamwize mu ishuri abandi babyumva ahantu hatandukanye ko uwari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-Nazi yapfuye yiyahuye aho bivugwa ko yanze kumanika amaboko ngo afatwe ahubwo agahitamo kwirasa umurambo we uhita ujugunywa muri aside n’abasirikare be.

Mu mwaka wa 1945, nyuma y’uko u Budage buhagamye intambara ya kabiri y’Isi, abasirikare b’u Burusiya (aba-Soviyete) binjiye i Berlin, benshi bemera ko Adolf Hitler yapfuye, umurambo we ukaza gushongeshwa muri aside. Nubwo bimeze bityo, Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) rwatangiye iperereza ry’ibanga ryamaze imyaka 10 (1945-1955), bashakisha ukuri ku bivugwa ko Hitler yaba yarahungiye muri Amerika y’Amajyepfo, aho kuba yarapfuye nk’uko byari byatangajwe.

Raporo y’urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza (MI5) yemezaga ko Adolf Hitler n’umugore we Eva Braun biyahuye ku itariki 30 Mata 1945 i Berlin, nyuma yo gutsindwa n’ingabo z’Abasoviyete. Ariko, bamwe mu bakozi ba Amerika bari mu ntambara batanze amakuru atandukanye avuga ko muri hoteli imwe iherereye i La Falda muri Argentine hari harateguwe nk’ahantu Hitler yashoboraga kwihisha. Ba nyiri iyo hoteli bari baraganirijwe kugira ngo bazamwakire aramutse atsinzwe intambara.

Mu yandi makuru yaje gutangwa, raporo yo mu kwezi kwa Ukwakira 1955 yagaragaje ifoto y’umugabo usa na Hitler yicaye hamwe n’inshuti ye muri Colombia. Uwo mugabo ngo yakoresheje izina rya Adolf Schrittelmayor. Bivugwa ko yavuye muri Colombia mu kwezi kwa Mutarama 1955 akajya muri Argentine. CIA yaje gutangira gukurikirana ayo makuru ajyanye na Schrittelmayor, ariko nyuma iza kubihagarika kuko byasabaga igihe kirekire, imbaraga nyinshi, kandi amahirwe yo kubona ibimenyetso bifatika yari make.

Ibi byose byongeye kuvugwa ubwo Argentine yatangazaga ko igiye gushyira ahagaragara inyandiko z’ibanga zerekeye abantu bahungiyeyo nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Argentine isanzwe izwi nk’ahantu habaye indiri y’abayobozi b’Abanazi benshi bahungaga ubutabera, aho bivugwa ko abagera ku bihumbi 10 batorokeye muri Amerika y’Amajyepfo, igice kinini cyabo bakaba baragiye muri Argentine. Kenshi, icyo gihugu cyaranzwe no kwanga gutanga abo bantu ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Mu bantu bahungiye muri Argentine harimo Adolf Eichmann, umwe mu batekereje umugambi wa Holocaust, waje gufatwa mu 1960 akajyanwa kuburanishwa muri Israel. Undi ni muganga w’aba-Nazi witwa Joseph Mengele, watorotse ubutabera akagwa muri Brazil azize indwara y’umutima ubwo yari mu koga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Menya Ibihugu bya Afrika bicumbikiye abakekwaho Gukora Jenoside mu 1994 benshi bakihishahisha
Next Article Michelle Obama yanyomoje amakuru avuga ko agiye gutandukana na Barack Obama
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, CHADEMA, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ryamenyeshejwe aho Tundu Lissu, umwe mu bayobozi…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

El Clasico: Bisabye ko Real Madrid na FC Barcelona bakina igice cya 3, iminota 30 yongerwa ku mukino (Extra time)

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino, bibaye ngombwa ko ashyirirwaho iminota 30 kugira ngo haboneke uwegukana igikombe cya Copa del…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

M23 iri kugabwaho ibitero simusiga n’ibihugu bitatu birimo n’Ububiligi

Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 27 Mutarama,…

8 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yanze kwitabira ibiganiro Zelensky nawe arigendera

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yari yageze muri Turikiya, gusa aza kwisubirirayo ny'uma yo kumenya ko Vladimir Putin w’u Burusiya,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?