Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyashinje Ambasaderi w’u Budage i Kampala, Mathias Schauer, gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.
Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati “Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.”
Yakomeje ati “Komite y’Umutekano mu gihe cya vuba cyane yashoboye gufatira ingamba zikomeye abayoboye iyi mitwe, abategura n’abatera inkunga ibikorwa bya kinyeshyamba bigamije kudobya amatora rusange ateganyijwe mu mwaka utaha.”
Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.
Ati “Duhangayikishijwe cyane cyane n’ibikorwa bitemewe kandi bikorerwa mu ibanga bya Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Nyakubahwa Mathias Schauer. Abashinzwe ubutasi bamenye ibi bikorwa bitari ibya dipolomasi byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi bihabanye n’ibiri mu mahame ya dipolomasi ya Vienna yo mu 1961, agenga umubano w’ibihugu.”
Yamaganye ibikorwa bigamije kwivanga muri politiki ya Uganda, isobanura ko ku myitwarire ya Ambasaderi w’u Budage, hari kuba ibiganiro bya dipolomasi bigamije gukemura iki kibazo.

Ambasaderi w’u Budage i Kampala, Mathias Schauer