igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore amakosa abantu bakora barimo barateka batabizi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Dore amakosa abantu bakora barimo barateka batabizi
UTUNTU N' UTUNDI

Dore amakosa abantu bakora barimo barateka batabizi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 31, 2025 5:13 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ifunguro ni ikintu gikwiriye kubahwa, kuva ku bitegurwa, uburyo bitegurwamo n’aho bitegurirwa bigomba kwitabwaho bitaba ibyo, ibyagenewe kwita ku mubiri bishobora kuwuteza ibibazo bikomeye.

Buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara bazira ibiryo byanduye bariye, abarenga ibihumbi 420 bakicwa n’indwara ziba zakomotse ku mafunguro ateguwe nabi, 30% by’izo mpfu ni iz’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni mu gihe miliyari zirenga 110$ ku mwaka zigenda ku kwita ku bibazo bijyanye n’amafunguro adateguwe neza, ndetse kenshi abantu bakabikora batabizi.

Kurya ni kimwe mu bikorwa umuntu akora hafi ya buri munsi, byanarimba akabikora gatatu mu masaha 24, ubwo turavuga abafata amafunguro ya mu gitondo Saa Sita na nimugoroba.

Abahanga mu guteka bavuga ko iyo utegura amafunguro, hari ibyo umuntu aba agomba kwitaho kugira ngo abe yujuje intungamubiri zose, atagira n’ibibazo ku buzima.

Sindayigaya Ramadhan ukora umwuga wo guteka, yabwiye IGIHE ko hari amakosa abantu bakora mu guteka ariko batabizi bityo agatuma barya ibyashyira n’ubuzima bwabo mu kaga.

Sindayigaya yavuze ko ikosa rya mbere abateka bakora ari ukutamenya intungamubiri z’ibiryo batetse, ntibamenye niba zishobora kugumamo cyangwa zivamo.

Ati “Nk’imboga zigira intungamubiri umubiri ukenera ariko zitakara byoroshye, ugatogosa imboga ugiye kuzivanga n’ikindi kintu ugaterura imboga amazi yazo ukayamena. Icyo gihe intungamubiri uba uzimennye usigaranye ibintu bidafite intungamubiri. Ni ikintu abantu baba bagomba kwitondera kuko ni ibintu umubiri uba ukeneye cyane.”

Ikindi kibazo gikunze kugaragara nk’ikosa mu bijyanye no guteka abantu ntibacyiteho ni uburyo bwo gutunganya amafunguro.

Sindayigaya avuga ko hari abantu batita ku isuku ya byo bikarangira bya biryo byagombaga kukugirira akamaro, bibaye ikibazo ku mubiri.

Ibyo bijyana n’amasaha yo kurya, aho ubona hari abiyemeje kurya mu kavuyo, buri saha ukabona nta n’impungenge bibateye bene uwo, nyamara aba ari kugira uruhare rukomeye mu kwangiriza umubiri we.

Ati “Umubiri ugira amasaha yo kurya by’umwihariko ibiryo bikomeye birimo ibyubaka umubiri. Iyo ubiriye nka Saa yine z’ijoro ugiye kuryama, umubiri uba ugiye kuwunaniza. Bisaba rero ko urya kare uze kuryama umubiri nta kibazo ufite.”

Sindayigaya agaragaza kandi ko abantu bajya bibeshya ko umuntu agomba kurya neza ari uko yagiye kubyiga mu ishuri, avuga ko kumenya amafunguro umuntu agomba gutegura bidasaba kujya kubyiga.

Ati “Ntibisaba ko umuntu ajya kubyiga cyangwa se kubishakisha kure cyane. Kugira ngo umuntu arye neza ntabwo bisaba amashuri menshi ahubwo bisaba kumenya ngo ndarya iki? Ukibaza uti ‘nariye ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, ibitera imbaraga kandi aho dutuye uba usanga bihari.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nangaa yagaragaje abantu bibiye Tshisekedi amajwi agatsinda amatora
Next Article Meddy agiye kongera gutaramira Abanyarwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Papa wa Yesu yavuze ko kuva muri 87 atari yikoza amazi ntarimwe ku mubiri we

Umugabo witwa Alferd Ndeta, ariko uvuga ko ari Imana yagatu, yahishuye ko kuva ubwo yumvaga ijwi ry'umwuka wera rimubwira kuva…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihugu cy’u Bushinwa, haravugwa umugabo witwa Chen Rui, ukunzwe cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok kubera ubuhanga budasanzwe afite…

3 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Abatuye umujyi bose basinze urumojyi nyuma yo gutwikirwa mu mujyi hakazamuka umwotsi warwo

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2025, abaturage basaga 25,000 bo mu Mujyi wa Lice, uherereye mu Ntara ya Diyarbakır muri…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi

Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?