Ifunguro ni ikintu gikwiriye kubahwa, kuva ku bitegurwa, uburyo bitegurwamo n’aho bitegurirwa bigomba kwitabwaho bitaba ibyo, ibyagenewe kwita ku mubiri bishobora kuwuteza ibibazo bikomeye.
Buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara bazira ibiryo byanduye bariye, abarenga ibihumbi 420 bakicwa n’indwara ziba zakomotse ku mafunguro ateguwe nabi, 30% by’izo mpfu ni iz’abana bari munsi y’imyaka itanu.
Ni mu gihe miliyari zirenga 110$ ku mwaka zigenda ku kwita ku bibazo bijyanye n’amafunguro adateguwe neza, ndetse kenshi abantu bakabikora batabizi.
Kurya ni kimwe mu bikorwa umuntu akora hafi ya buri munsi, byanarimba akabikora gatatu mu masaha 24, ubwo turavuga abafata amafunguro ya mu gitondo Saa Sita na nimugoroba.
Abahanga mu guteka bavuga ko iyo utegura amafunguro, hari ibyo umuntu aba agomba kwitaho kugira ngo abe yujuje intungamubiri zose, atagira n’ibibazo ku buzima.
Sindayigaya Ramadhan ukora umwuga wo guteka, yabwiye IGIHE ko hari amakosa abantu bakora mu guteka ariko batabizi bityo agatuma barya ibyashyira n’ubuzima bwabo mu kaga.
Sindayigaya yavuze ko ikosa rya mbere abateka bakora ari ukutamenya intungamubiri z’ibiryo batetse, ntibamenye niba zishobora kugumamo cyangwa zivamo.
Ati “Nk’imboga zigira intungamubiri umubiri ukenera ariko zitakara byoroshye, ugatogosa imboga ugiye kuzivanga n’ikindi kintu ugaterura imboga amazi yazo ukayamena. Icyo gihe intungamubiri uba uzimennye usigaranye ibintu bidafite intungamubiri. Ni ikintu abantu baba bagomba kwitondera kuko ni ibintu umubiri uba ukeneye cyane.”
Ikindi kibazo gikunze kugaragara nk’ikosa mu bijyanye no guteka abantu ntibacyiteho ni uburyo bwo gutunganya amafunguro.
Sindayigaya avuga ko hari abantu batita ku isuku ya byo bikarangira bya biryo byagombaga kukugirira akamaro, bibaye ikibazo ku mubiri.
Ibyo bijyana n’amasaha yo kurya, aho ubona hari abiyemeje kurya mu kavuyo, buri saha ukabona nta n’impungenge bibateye bene uwo, nyamara aba ari kugira uruhare rukomeye mu kwangiriza umubiri we.
Ati “Umubiri ugira amasaha yo kurya by’umwihariko ibiryo bikomeye birimo ibyubaka umubiri. Iyo ubiriye nka Saa yine z’ijoro ugiye kuryama, umubiri uba ugiye kuwunaniza. Bisaba rero ko urya kare uze kuryama umubiri nta kibazo ufite.”
Sindayigaya agaragaza kandi ko abantu bajya bibeshya ko umuntu agomba kurya neza ari uko yagiye kubyiga mu ishuri, avuga ko kumenya amafunguro umuntu agomba gutegura bidasaba kujya kubyiga.
Ati “Ntibisaba ko umuntu ajya kubyiga cyangwa se kubishakisha kure cyane. Kugira ngo umuntu arye neza ntabwo bisaba amashuri menshi ahubwo bisaba kumenya ngo ndarya iki? Ukibaza uti ‘nariye ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, ibitera imbaraga kandi aho dutuye uba usanga bihari.”