Mu gihugu cya Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo “gukora ubusa,” aho abantu baba bahatana mu kudakora ikintu na kimwe mu gihe kirekire.
Aya marushanwa azwi ku izina rya Space-Out Competition yatangiye mu mwaka wa 2014, atangijwe n’umuhanzi witwa Woopsyang, wari ugamije kugaragaza no gushishikariza abantu akamaro ko kuruhuka no gutuza mu buzima bwa buri munsi.
Abitabira aya marushanwa basabwa kwicara bucece mu gihe cy’iminota 90 nta kintu na kimwe bakora. Ntibemerewe kugira icyo bavuga, gukoresha telefone, gusinzira cyangwa se gukora ikindi kintu cyose gishobora kubahugiza. Intego ni ukwigumira mu mwanya umwe batuje, batitaye ku by’isi bibakikije.
Akanama nkemurampaka kaba gahari kugira ngo gakurikirane uko buri wese uko ameze, gashingira ku muvuduko w’umutima n’icyizere cy’amahoro agaragaza mu maso. Batora uwabashije gutuza no kuruhuka mu mutwe kurusha abandi, bifashishije ibipimo by’ubuzima n’uko yitwaye muri rusange.
Iri rushanwa ribera mu mijyi itandukanye ya Koreya y’Epfo, rikitabirwa n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga. Rigamije gushishikariza abantu guha agaciro igihe cyo kuruhuka, gutuza no kwiyitaho mu buryo bw’umutima n’umubiri, cyane cyane mu gihe isi yihuta n’abantu benshi bahora bahuze.
Ubu hashize imyaka irenga 11 iri rushanwa ribaye, rikaba ryaramamaye nk’uburyo budasanzwe bwo kurwanya umunaniro ukabije no gushyira imbere imibereho myiza.