Uyu munsi habaye umukino wo kwishyura hagati ya Arsenal na Real Madrid, nyuma y’uko Arsenal mu mukino ubanza yari yatsinze Real Madrid ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cya Champions League, mu mukino wo kwishyura itsinda ibitego 2-1 biba (5-1).
Dore uko mu mukino ubanza mu gihugu cya Uganda byari byifashe mu bafana.
Iryo joro, abafana ba Arsenal bo muri Uganda barishimye cyane mu tubari no mu bice bisanzwe byerekanirwamo imikino, bizihiza iyo ntsinzi idasanzwe. Bagiye bagaragaza ibyishimo bidasanzwe, cyane cyane bashimagiza umukinnyi wo hagati Declan Rice ku buryo yateye imipira y’imiterekano (coups francs).
Ibyo byishimo byazamuwe no kuba Arsenal ifite abafana benshi muri Uganda. Iyo Arsenal ifite umukino, wumva igihugu cyose kivuga kuri wo, nk’aho ari ikipe yaho. Hamwe na Manchester United, Arsenal iri mu makipe y’Icyubahiro (Premier League) afite abakunzi benshi cyane muri Uganda.
Mu nsengero, hari abambara imyambaro y’amabara ya Arsenal – umutuku n’umweru, bagasenga basabira ikipe gutsinda. Abacuruzi na ba rwiyemezamirimo bakoresha ayo makipe mu kwamamaza, kandi amafaranga menshi acishwa mu mikino y’amahirwe (Betting) ashingiye ku byavuye mu mikino.
Isaac Mumena, umunyamakuru umaze imyaka akurikirana siporo muri Afurika, yavuze ko urukundo abantu bo muri Uganda bafitiye umupira w’amaguru ruri ku rundi rwego.
Swale Suleiman, umufana wa Manchester United akaba umukanishi i Kampala, asobanura ko imikino ya Premier League igaragaramo impinduka zitunguranye, aho n’amakipe mato ashobora gutsinda amakipe akomeye, bigatuma ikurura abantu benshi.
Amatsinda y’abafana ku mbuga nkoranyambaga aba yuzuyemo ibiganiro ku mikino, mu gihe abandi baba baraye mu tubari, bategereje kureba uko ikipe yabo yitwara.
Abafana ba Arsenal bo bafite urukundo rwihariye. Hari abagera n’aho bahagarika ibikorwa byose bagasohoka mu mihanda bishimira intsinzi. Ariko rimwe na rimwe, urwo rukundo iyo rurengeje urugero rutera amakimbirane, ndetse rukavamo urugomo n’impfu.
Mu Kuboza, 2024, umusore w’imyaka 30 yapfuye arashwe ubwo yishimiraga intsinzi ya Arsenal ku mukino wayihuje na Manchester United. Umugabo w’umupolisi, byavugwaga ko ari umufana w’ikipe ya Manchester United bikekwa ko ariwe wamurashe.
Mbere yaho muri uwo mwaka, mu Karere ka Kabale, undi mufana wa Manchester United yiciwe n’uwa Arsenal bapfuye uko umukino wagenze. Muri rusange, abantu bane bapfiriye mu makimbirane yaturutse ku mikino ya Premier League muri Uganda mu 2023.
Ibi byabaye ibimenyetso by’uko ibibazo by’imyitwarire mu bafana byafashe indi ntera. Amakimbirane y’abafana muri Uganda yatangiye muri za 1980, aho amakipe nka Express FC na SC Villa yahuraga, hakabaho gukubitana no guterana amabuye.
Abasesenguzi bemeza ko urukundo rudasanzwe abantu bafite ku mupira, rufatanyije n’imikino y’amahirwe, byongera aya makimbirane. Abantu bashora amafaranga yabo mu mikino y’amahirwe bagamije kubona inyungu, ariko iyo batsinzwe, bigakurura umujinya ukabije.
Amos Kalwegira, umwe mu bafana i Kampala, yavuze ko benshi bagamije kubona amafaranga mu buryo bwihuse, bityo bagashora amafaranga mu mikino ya EPL binyuze mu mikino y’amahirwe.
Collins Bongomin, umwe mu bayobozi b’ikigo gikora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe, avuga ko ikibazo atari betting ubwayo, ahubwo ari ukutamenya neza ingaruka zayo n’amarangamutima y’abantu.
Mu gihugu kirimo ibigo bya betting birenga 2,000, leta yinjiza miliyoni zigera kuri 50 z’amadolari buri mwaka. Abahanga bavuga ko amatike menshi y’abafana usanga ari ay’amakipe yiganjemo Arsenal na Man United, bikerekana urukundo abantu bayafitiye rushobora kugenda rutewe n’aho umuntu avuka cyangwa uko yarezwe.
Pamela Icumar, uzwi nka “Mama Liverpool,” yavuze ko abafana ba Liverpool babasha kwihangana n’iyo ikipe yabo yatsinzwe. Ariko Agnes Katende, umufana wa Arsenal, yamwenyuye kuri ayo magambo, agaragaza ko urukundo rwabo rutagereranywa.
Solomon Kutesa, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’abafana ba Arsenal i Kampala, yemeza ko ikibazo gikomeye ari imico yo kunywa inzoga bikabije, bituma abantu badashobora kwifata.
Abenshi bemeza ko gusubiza abafana mu bibuga by’imikino byafasha kugabanya amakimbirane, ndetse bikongera urukundo rw’umupira wa Uganda.
Stone Kyambadde, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatoza ba Football muri Uganda, avuga ko urubyiruko rw’ubu rwirengagije umupira wo mu gihugu cyabo, rugashyira imbere Premier League. Ariko anemeza ko umupira wo muri Uganda udafite abantu bazwi, kandi utakigira isura nziza.
Tom Lwanga, wahoze akinira ikipe y’igihugu, yibuka ko mu gihe Uganda yari ikomeye mu mupira, ibibuga byabaga byuzuye. Avuga ko bikwiye kongera gushorwamo imari mu mupira w’imbere mu gihugu kugira ngo habe impinduka.
Abandi bavuga ko kuba imikino yo muri Uganda iterekanwa kuri televiziyo ari indi mpamvu idindiza iterambere ry’umupira w’imbere mu gihugu.
Asuman Basalirwa, Umuyobozi w’itsinda ry’inkino mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abayobozi ndetse n’abaturage gusubira mu bibuga.
Kutesa yasoje avuga ko, nubwo Arsenal ishobora kuba nta mahirwe menshi ifite yo kwegukana Premier League uyu mwaka, igikombe cya Champions League ishobora kugera kure. “Ubu buri wese ari ku nkeke, buri wese yifuza intsinzi,” nk’uko yabivuze mu kwezi kwa Gashyantare.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu Arsenal yatsinze Real Madrid 2-1 (5-1) ikaba yageze muri kimwe cya kabiri mu mikino ya Champions League ku nshuro ya mbere mu myaka 16 ishize.