igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore inkomoko y’imvugo ‘aravugisha inani na rimwe’
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Dore inkomoko y’imvugo ‘aravugisha inani na rimwe’
UTUNTU N' UTUNDI

Dore inkomoko y’imvugo ‘aravugisha inani na rimwe’

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 8:23 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Imvugo nyinshi zigenda zikoreshwa ahantu hatandukanye, kenshi na kenshi hakibazwa inkomoko yazo. Iyo bavuze bati kanaka “aravugisha inani na rimwe” si benshi bahita bumva inkomoko yabyo nubwo atari imvugo ya kera cyane.

Iyo babonye umuntu wigize ibuye afite imvugo yo kwihenura ku bandi ku bw’icyo abasumbya, ni bwo bagira bati “Aravugisha inani na rimwe”.

Ni imvugo yadutse ahasaga mu wa 1970, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda Grégoire, ubwo u Rwanda rwari rutangiye gukwirakwiramo ibinyobwa by’uruganda rwa BRALIRWA, Abanyarwanda na bo batangiye guhugukira ako gashya k’inzoga zengerwa mu nganda.

Nk’uko amateka abidutekerereza uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatangiye kubakwa mu Rwanda kuva mu wa 1957, rwubakwa mu Murenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu.

Rwubatswe ari ishami ry’urundi ruganda rwa Brasserie de Léopoldville (Kinshasa y’ubu) rwari rusanzwe ari urwa Congo- Mbiligi rushinzwe gusakaza ibyo binyobwa mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi. Ishami ryarwo mu Rwanda ryuzuye ritahwa ku mugaragaro n’umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre mu wa 1959.

Mu myaka ya 1970, Primus yaguraga amafaranga mirongo inani na rimwe y’u Rwanda (81 Frw) maze umugabo ufite amafaranga 100 yagera mu kabari iyo nzoga icururizwamo, agaterura iryo cupa ritari rito akishyura ayo 81 ubundi akagereka akaguru ku kandi.

Andi mafaranga cumi n’icyenda (19 Frw) asigaye akayasengereramo abandi urwagwa cyangwa se ikigage.

Ibyo yavugaga byose byarijyanaga, ntihagire umuhakanya kabone n’aho yaba abeshya! Abari aho bati “nimumureke aravugisha 81 ye (ayo mafaranga yaguze Primus)

Iyo mvugo yatangiye kwamamara mu tubari, mu nsisiro, iba karande ndetse itangira no kwinjira mu zindi nshoberamahanga u Rwanda rufite na bugingo n’ubu!

Uwo ari we wese uvuze ijambo n’imvugo zo gutongana no kuninura cyangwa se ry’akaminuramuhini ririmo icyizere cyinshi ku bw’icyubahiro cyangwa se ubutunzi arusha abo abwira, abo bari kumwe bakagira bati “Aravugisha inani na rimwe”.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bishop Gafaranga agiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Next Article Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka…

1 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Dore ibyiza byo kurara wambaye amasogisi: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kwambara amasogisi ugiye kuryama bigira uruhare runini mu gufasha umuntu gusinzira vuba no gusinzira neza. Uretse…

3 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Umukecuru w’imyaka 80 yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza nyuma yo gukubita umwuzukuru we kampambiri

Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?