Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirwanira mu mazi zirashe urufaya rw’amasasu ku barwanyi bo mu mutwe wa Zaïre muri Djugu, zihita zicamo abarenga icumi.
Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko abarwanyi bagera ku icumi bo mu mutwe wa CRP/Zaïre, ukorana byahafi n’inyeshamba za M23 ukaba uyobowe na Thomas Lubanga. Iyi mirwano yabereye ahitwa Joo, ku nkengero z’ikiyaga cya Albert, mu karere ka Djugu, Intara ya Ituri kuri ubu iri mu bihe bidasanzwe by’umutekano muke.
Mu itangazo ryasohowe na Sous Lieutenant Jules Ngongo, aho yagaragaje ko imirwano yatangiye nyuma y’uko abarwanyi bo mu mutwe wa Zaïre bateye ku birindiro bya 332e Base Navale ya FARDC. Ingabo za Leta zasubije ibi bitero inyuma abarenga icumi zihita zibica abandi zibambura intwaro.
Sous-lieutenant Jules Ngongo yagize ati: “Umwanzi yateye ibirindiro bya 332e Base Navale i Joo. Nkuko ingabo zacu zabitubwiye, abarwanyi barenga icumi bahise bicwa kandi intwaro nyinshi twazibambuye. Turashimira ubutwari bw’abasirikare bacu kandi dusaba abaturage gukomeza ubufatanye n’ingabo kugira ngo duhashye burundu iyi mitwe yitwaje intwaro yigaruriye ibice byacu.”
Ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko ubu umutekano wongeye kugaruka muri aka gace, ariko ibikorwa byo guhiga no kwirukana abarwanyi ba CRP/Zaïre birakomeje ku nkengero z’ikiyaga cya Albert, aho uyu mutwe ukomeje kugaba ibitero ku ngabo za Leta uturutse.
Lieutenant Ngongo yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gukorana neza n’ingabo za FARDC mu rwego rwo kugarura amahoro arambye muri ako karere.