Umusirikare wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Koloneli Nkulu Kilenge Delphin,arashakishwanwa uruhindu nyuma yo gutorokana amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare n’inyeshyamba za Wazalendo bari mu mirwano muri Teritwari ya Uvira
Amakuru y’iyi nkuru yatangiye kumenyekana ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi Koloneli Kilenge atagaragara aho yari asanzwe akorera. Ubuyobozi bwa gisirikare buvuga ko yahawe amafaranga menshi yo guhemba ingabo ziri ku rugamba, ariko aho kuyageza ku bo yagenewe, yahise acika.
Colonel Mahamba Bams Joseph uyobora Brigade ya 11, iri mu mirwano ikomeye n’umutwe wa M23, yavuze ko aya mafaranga yari agamije gushyigikira ingabo n’abafatanyabikorwa bazo ba Wazalendo. Yatangaje ko iyo myitwarire ya Kilenge ari igikorwa cy’ubugambanyi no gusubiza inyuma ibikorwa byo kugarura amahoro. Yahise asaba ko hatangizwa iperereza ryihuse kugira ngo Koloneli Kilenge afatwe kandi agezwe imbere y’ubutabera.
Iyi nkuru yateje impungenge zikomeye mu bayobozi b’ingabo, kuko hari ubwoba ko abasirikare bashobora kongera kwigumura no kugwa mu makimbirane n’abayobozi babo, nk’uko byigeze kuba Uvira mu bihe bishize. Ibi bibazo bikomeza kugaragaza ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta n’imibereho mibi y’abari ku rugamba.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu gikorwa cya Sokola muri Kivu y’Amajyepfo yemeje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye ibikorwa byo kumushakisha. Iri perereza ririmo gukorwa ku bufatanye n’amatsinda y’iperereza mu ngabo.
Nubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo aherutse gushimira abasirikare ku bw’ubwitange bwabo mu kurinda umutekano wa Uvira, impamvu zishingiye kuri ruswa n’uburangare mu micungire y’umutungo biracyari imbogamizi ikomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku kibazo cy’uburenganzira n’imibereho y’abasirikare ba Congo, benshi muri bo bagikorera mu buzima bubi, badahembwa uko bikwiye kandi bahora mu ntambara.