Kuri uyu wa mbere, taliki 7 Mata 2025, umunsi u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abagize Umuryango w’Abibumbye bakoze urugendo rwo kwibuka.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango I Arusha muri Tanzania, ubunyamabanga bw’uyu muryango bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwiyemeje ubufatanye mu kwibuka muri uyu mwakandetse n’ibindi bikorwa bifitanye isano no kwibuka haba ku rwego rw’ibihugu mu karere ndetse ndetse no ku rwego mpuzamahanga hagamije gukumira ko hagira indi Jenoside yaba mu karere.
Uru rugendo rwo kwibuka rwari rurangajwe imbere n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica Mueni Nduva, yifatanije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ishinzwe inkiko mpuzamahanga, Umuryango w’u Rwanda uba muri Arusha, abayobozi b’ibanze n’abanyeshuri.


