igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: FARDC Yongeye Kwigarurira Umujyi wa Walikale
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > FARDC Yongeye Kwigarurira Umujyi wa Walikale
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FARDC Yongeye Kwigarurira Umujyi wa Walikale

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 3, 2025 5:36 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zasubiye mu mujyi wa Walikale nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bari bawufite bawuvuyemo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, ingabo za M23 ziri muri Walikale-Centre zavuye muri uwo mujyi zisubira inyuma. Iki cyemezo kije gikurikira itangazo ry’uyu mutwe ryari ryasohotse mu kwezi gushize, rigaragaza ko ugiye gukura abarwanyi bawo muri Walikale mu rwego rwo gutanga agahenge no gufungura inzira y’ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane ufite na Leta ya Congo.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko kuri uyu wa Gatatu, ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, basubiye muri Walikale ndetse no mu nkengero z’uyu mujyi, zirimo n’ikibuga gito cy’indege cya Kigoma.

Byongeye, bamwe mu baturage bari bahunze imirwano na bo batangiye gutahuka nyuma y’uko umutekano utangiye kugaruka.

Ku wa 22 Werurwe 2025, umutwe wa M23 wari wigaruriye Walikale nyuma yo kuhambura ingabo za Leta ya Kinshasa. Uyu mutwe nturagira icyo utangaza ku kuba ingabo za FARDC zigarutse muri uyu mujyi nyuma yo kuwuvamo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article José Mourinho yateje impagarara nyuma yo gukurura izuru ry’umutoza wa Galatasaray
Next Article Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse
May 20, 2025
Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
May 19, 2025
U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
May 19, 2025
Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
May 19, 2025
Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko atazigera agurisha umutungo wa RDC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yiyamye abamushinje umugambi wo kugurisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutungo…

2 Min Read
AMAKURU

Burundi: Umupolisi yarashe mu kico imfungwa yashatse gucika gereza irapfa

Ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata, imfungwa yararashwe irapfa mu gace ka Nyabiharage, mu Mujyi wa Gitega (umurwa mukuru wa…

2 Min Read
AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURU

Gucyura abasirikare n’abapolisi ba Congo 1359 bahungiye kuri MONUSCO byarangiye

Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) yatangaje ku wa 15 Gicurasi 2025 ko yarangije ibikorwa byo gucyura abasirikare n’abapolisi ba…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?