Filime ya Squid Game yaciye ibintu ku Isi yose igiye gusozwa n’igice cyayo cya nyuma kizajya hanze muri Kamena 2025.
Iyi filime yo muri Korea yatangiye kujya hanze mu 2021, igiye gusozwa n’igice cya gatatu, giteganyijwe gusohoka ku wa 27 Kamena 2025 kuri Netflix.
Muri iki gice cya nyuma, umukinnyi Seong Gi-hun (nimero 456) agaruka muri iyi mikino y’amaraso, atabishaka nyuma y’uko umugambi we wo kuyihagarika wanze.
Agaragara yikanguye ari mu isanduku, azengurutswe n’abarinzi bambaye udupfukamunwa, bigaragara ko asubijwe mu mukino ku ngufu.
Mu mashusho y’integuza y’iki gice gishya hagaragara umukinnyi utwite, wahawe izina rya Jun-hee (nimero 222), byumvikana ko ashobora kuzabyarira mu irushanwa ndetse humvikanamo n’ijwi ry’umwana uri kurira.
Hari kandi umukino mushya ukoreshwa n’imashini itanga imipira y’amabara atukura n’ubururu, ashobora gutandukanya abakinnyi cyangwa kugena amaherezo yabo. Hari aho umubyeyi n’umuhungu we babona imipira y’amabara atandukanye, bikaba bishobora gusobanura ko umwe muri bo azapfa.
Muri iki gice cya nyuma abakinnyi bo mu cyashize bazagaragaramo, harimo n’Umuyobozi Mukuru (Front Man), wagaragaye ko yari yihishe nk’umukinnyi wa nimero 001. Hari kandi umupolisi Hwang Jun-ho n’umurinzi No-Eul, bagaragara binjira ahantu habujijwe, bigaragaza ko urugamba rwo guhagarika iyo mikino ruzaba rukomeje.
Iyi ‘season’ ya gatatu izasoza inkuru ya Squid Game, yanditswe na Hwang Dong-hyuk, akaba yaratangaje ko iyi ari nayo izarangiza iyi filime.
Squid Game ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.
Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe akahasiga ubuzima. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.