igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 12, 2025 6:31 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
SHARE

Ingabo za Israel zifashishije intwaro karahabutaka zikaze zongeye kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas urashe ibisasu bitatu muri Israel, hagakoreshwa ubwirinzi bugezweho ntibigire umuturage wa Israel bihungabanya.

Hashize umwaka n’igice Israel igaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, bigamije guca intege umutwe wa Hamas, icyakora uyu mutwe nturava ku izima, ndetse ahubwo uracyafite ubushobozi bwo gukoresha ’rocket’ urasa muri Israel.

Umutwe wa gisirikare wa Hamas, Qassam Brigades, wigambye iki gitero, bituma Ingabo za Israel zongera ubukana bw’ibitero zigaba mu gace ka Gaza.

Nk’ubu Ingabo za Israel zamaze kuburira abaturage bo mu gace ka Khan Younis kugira ngo bakavemo vuba na bwangu, kuko kagiye kugabwamo ibitero karundura. Bikekwa ko ibitero bya Hamas byagabwe biturutse muri aka gace.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko izo ngabo ziri kugenzura agace ka Rafah, ashimangira ko mu gihe kakomeza kugaragaramo umutwe wa Hamas, Ingabo za Israel zizongeraho utundi duce zigenzura.

Ku rundi ruhande, Hamas yashinje Israel gukoresha amazi nk’intwaro y’intambara, nyuma y’uko hejuru ya 90% by’ibikorwaremezo by’amazi n’isuku byangijwe n’iyi ntambara, kandi bikaba bitarasanwa.

Ibi byatumye uburwayi bushingiye ku isuku nke bwiyongera, aho bumaze kugaragara inshuro zirenga miliyoni 1,7 kuva iyi ntambara yatangira.

Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF Intandaro y’impanuka ikomeye y’indege yo mubwoko bwa kajugujugu yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF
Next Article Amerika yakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo yazamuriye umusoro. Ese niki cyatumye Amerika ikura ibikoresho by’ikoranabuhanga ku rutonde rw’ibikoresho byazamuriwe imisoro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse

Umwotsi w’umweru wamaze  kugaragara i Vatican. Imbaga  yabahateraniye yose irangamiye ku nyubako ya Chapel ya Sistine. Biragaragara ko inzira yo…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus, hafi y’Ingoro ikoreramo Umukuru w’Igihugu, mu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibihumbi by’abaturage n’imodoka baheze mu kiraro kuva ku wa Gatandatu

Mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa, ibihumbi by’abantu n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva ku…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Ntakibasha kugenda, Umukecuru w’imyaka 94 wafunzwe azira kwiba ubwatsi akaba yafunguwe

Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, kuri ubu ufite imyaka 94,  yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?