igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 11, 2025 2:21 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bongeye gushimangira ubufatanye bukomeye bw’ibihugu byabo mu rwego rwa gisirikare

Abajenerali bombi basangiye ifunguro rya nimugoroba muri Hoteli Lake Victoria Serena muri Kigo, aho Gen Kainerugaba yashimye umubano w’ingabo umaze igihe kinini hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Yashimiye ubufatanye burambye ubuyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni na Perezida Paul Kagame bafitanye na bo hagati yabo nk’abakuru b’ibihugu

Gen Kainerugaba yagize ati: “Uganda n’u Rwanda ntabwo bihana imbibi gusa, ahubwo biri mu cyerekezo kimwe cy’amahoro, umutekano n’iterambere mu karere.”

Yashimangiye akamaro ko kwizerana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.


Gen Muganga, wari muri Uganda gutanga gutanga amasomo ya gisirikare muri UPDF i Kimaka, muri Jinja, yashimye cyane iki gihugu uko cyamwakiriye.

Yagize ati: “Muri Uganda mpafata nko murugo ha Kabiri”  

Yongeyeho ko kugaruka i Kimaka byari urukumbuzi rukomeye ndetse bisobanuye byinshi kuko ari ho yatangiriye imirimo ya gisirikale.

Ni igkorwa kitabiriwe n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Uganda barimo Komanda w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Kayanja Muhanga, umugenzuzi mukuru wa polisi Abbas Byakagaba, n’abasirikare bakuru bo muri UPDF, abapolisi ba Uganda, ndetse n’ikigo gishizwe amagereza muri Uganda. Gen Muganga yari aherekejwe na Brig Gen Ronald Rwivanga wo mu ngabo z’u Rwanda.

Impade zombi ziyemeje kurushaho kunoza ubufatanye bwa gisirikare mu kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, amahugurwa, no guhana amakuru, basobanura ko ubufatanye bwabo ari umusingi w’amahoro n’ubufatanye mu karere.

Uru ruzinduko rugaragaza kunoza umubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda kandi byerekana ko hashyizwemo ingufu mu gushimangira uburyo bwo kurinda umutekano mu karere k’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
Next Article U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko
May 17, 2025
Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025

You Might Also Like

POLITIKE

Imiryango idaharanira inyungu (NGOs) ifitanye imikoranire n’Ububirigi ntiyemewe mu Rwanda

Ni ibikubiye mu itangazo ry'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB ryasohowe taliki 27 Werurwe 2025 rihagarika gukorera mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga ndetse…

1 Min Read
AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURU

Igihe n’aho nyakwigendera Alain Mukuralinda azashyingurwa byatangajwe

Alain Mukuralinda watangaje ko nyakwigendera azashyingurwa 10 Mata 2025 mu irimbi rya Paroisse ya Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru. Alain Mukuralinda…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

CedricUmwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?