igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gen Muhoozi yihanangirije aborozi banze kumvira Museveni
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gen Muhoozi yihanangirije aborozi banze kumvira Museveni
AMAKURUMU MAHANGA

Gen Muhoozi yihanangirije aborozi banze kumvira Museveni

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 26, 2025 8:04 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye aborozi bo mu majyaruguru y’iki gihugu bazwi nka ‘Balaalo’ kwimuka nk’uko babisabwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mbere y’uko hakoreshwa imbaraga z’igisirikare.

Mu mpera z’icyumweru gishize Guverinoma ya Uganda yasabye aba borozi kwimukana n’amatungo yabo, bakava mu majyaruguru y’igihugu.

Aba borozi bashinjwa n’abahinzi bo mu bwoko buzwi nka ‘Bagungu’ gutwara ubutaka bwabo, kugira ngo baburagiremo inka.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amavugurura y’amajyaruguru ya Uganda, Dr Kenneth Omona, wahaye aba borozi iminsi 14 yo kuba bimutse.

Ati “Nyuma y’ibyumweru bibiri, umworozi wese uzasigara muri aka gace azahakurwa ku mbaraga. Ni ibintu bizakorwa n’igisirikare cya Uganda ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Amatungo yose azava aho anyuze ku kiraro cya Karuma.”

Kugeza ubu aba borozi bavuga ko badashobora kwimuka mu gihe cyose baba badahawe ingurane.

Mu butumwa Muhoozi yashyize kuri X, yaburiye aba borozi, abasaba kwimuka inzira zikigendwa.

Ati “Ku bavandimwe b’Aba-Balaalo, itegeko ryo kuva mu majyaruguru ya Uganda ryavuye ku Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, nziyizira mu majyaruguru kugira ngo ngenzure ko bikorwa neza.”

Mu 2023 nibwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize hanze iteka risaba aba borozi kuva mu duce twa Acholi, Bunyoro na West Nile. Bashinjwa guhembera amakimbirane ashingiye ku butaka, kwangiza ibidukikije no guteza inzara bitewe no kuragira.

Iri teka rya Museveni ryaje gukomwa mu nkokora n’indwara y’uburenge yibasiye amatungo, kuyimura birahagarara.

Perezida Museveni yasabye ko aba borozi bakurwa muri ibi bice ndetse ibikorwa byabo byo kuragira bimuka bigahagarara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku ishyamba rya Bijabo muri Kivu y’Amajyepfo
Next Article Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Kazakhstan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025
Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho

RDC irifuza gukoresha drones za Wing Loong II mu bikorwa byo kongera kwigarurira ibice bya Kivu biri mu maboko ya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abagabo bane bafashwe bagiye kugurisha intozi mu buryo butemewe

Abagabo bane barimo Ababiligi babiri, Umunya-Vietnam umwe n’Umunya-Kenya, bemeye icyaha cyo kugerageza kugurisha mu buryo butemewe n’amategeko amagana y’intozi z’agaciro…

3 Min Read
AMAKURU

Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, yafashe…

3 Min Read
AMAKURU

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahakanye ibyo gufunga Malema

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko icyifuzo cya Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufunga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?