Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye aborozi bo mu majyaruguru y’iki gihugu bazwi nka ‘Balaalo’ kwimuka nk’uko babisabwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mbere y’uko hakoreshwa imbaraga z’igisirikare.
Mu mpera z’icyumweru gishize Guverinoma ya Uganda yasabye aba borozi kwimukana n’amatungo yabo, bakava mu majyaruguru y’igihugu.
Aba borozi bashinjwa n’abahinzi bo mu bwoko buzwi nka ‘Bagungu’ gutwara ubutaka bwabo, kugira ngo baburagiremo inka.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amavugurura y’amajyaruguru ya Uganda, Dr Kenneth Omona, wahaye aba borozi iminsi 14 yo kuba bimutse.
Ati “Nyuma y’ibyumweru bibiri, umworozi wese uzasigara muri aka gace azahakurwa ku mbaraga. Ni ibintu bizakorwa n’igisirikare cya Uganda ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Amatungo yose azava aho anyuze ku kiraro cya Karuma.”
Kugeza ubu aba borozi bavuga ko badashobora kwimuka mu gihe cyose baba badahawe ingurane.
Mu butumwa Muhoozi yashyize kuri X, yaburiye aba borozi, abasaba kwimuka inzira zikigendwa.
Ati “Ku bavandimwe b’Aba-Balaalo, itegeko ryo kuva mu majyaruguru ya Uganda ryavuye ku Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, nziyizira mu majyaruguru kugira ngo ngenzure ko bikorwa neza.”
Mu 2023 nibwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize hanze iteka risaba aba borozi kuva mu duce twa Acholi, Bunyoro na West Nile. Bashinjwa guhembera amakimbirane ashingiye ku butaka, kwangiza ibidukikije no guteza inzara bitewe no kuragira.
Iri teka rya Museveni ryaje gukomwa mu nkokora n’indwara y’uburenge yibasiye amatungo, kuyimura birahagarara.
Perezida Museveni yasabye ko aba borozi bakurwa muri ibi bice ndetse ibikorwa byabo byo kuragira bimuka bigahagarara.