Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, yasabye abagore guhindura imyumvire no kureka guhohotera abagabo babo, agaragaza ko ari umuco mubi ugomba gucika. Ibi yabivuze ku wa 28 Werurwe 2025 mu biganiro yagiranye n’inzego zitandukanye, aho yasabye abayobozi b’imirenge kujya bahosha amakimbirane mu miryango hakiri kare.
Yagize ati: “Ntabwo ari abagabo gusa bahohotera abagore, hari n’abagore bahohotera abagabo babo, kandi ibi ntibikwiye. Tugomba kubaka imiryango irangwa n’ubwubahane, aho umugabo n’umugore babana mu mahoro nta hohotera.”
Yakomeje asaba abagabo guhaguruka bakavuga ihohoterwa bakorerwa, kandi ubuyobozi bukabafasha.
Ku wa 27 Werurwe 2025, ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Kageyo muri gahunda yo kwegera abaturage, umwe mu bagabo yahaye ubuhamya Umuvunyi Mukuru, avuga ko yakorewe ihohoterwa rikomeye n’umugore we, kugeza ubwo yahisemo kuva mu rugo.
Yagize ati: “Nabayeho mu buzima bubi kuko umugore wanjye ankubita kenshi. Amaze kunsenyera, nasigaye ntagira aho mba, maze gusiga urugo n’umurima twari dusangiye, kandi ni wo wadutunze.”
Undi mugabo na we yavuze ko impamvu abagabo bahohoterwa batinyuka kuvuga ari uko akenshi iyo bagannye ubuyobozi, batemera ibyo bavuga cyangwa se bagashinjwa amakosa aho gufashwa.
Ati: “Iyo ugiye kurega umugore wawe ngo araguhutaza, ubuyobozi bukwita umunyakigiza nkana, bakaba banagushyira mu makosa aho kugufasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye abaturage kumenya ko imbere y’amategeko nta muntu wemerewe guhohotera undi, kabone n’iyo yaba umugore wahohoteye umugabo.
Ati: “Umugabo wahohotewe agomba gutinyuka akavuga, kuko amategeko amurengera. Iyo ibimenyetso bihari, uwahohoteye undi agomba gukurikiranwa.”
Urwego rw’Umuvunyi rumaze iminsi itanu mu Karere ka Gicumbi mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye na ruswa n’akarengane. Umuvunyi Mukuru yasabye abayobozi gukemura ibibazo bidakenewe kujyanwa mu nkiko bitarenze iminsi 30, naho ibikeneye ubufasha bw’amategeko bigakurikiranwa ku bufatanye n’inzego zibishinzwe.