Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushora miliyari 12.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga urimo gufata ibikumwe n’imboni, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Mu yandi makuru azagaragara kuri iyo ndangamuntu, hazaba harimo izina rya nyirayo, igitsina, itariki y’amavuko, aho yavukiye, ubwenegihugu, n’izina ry’uwo bashakanye (abaye ahari), nomero ya telefoni, email (niba ihari), aderesi yo guturamo (niba ihari) n’ifoto ngufi ireba imbere.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire M. Paula, yamenyesheje Abadepite ku wa Gatanu ko ikiguzi cyose cyo gutunganya indangamuntu z’ikoranabuhanga kizagera kuri miliyari zisaga 54,2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, miliyari 5,3 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zari zashyizwe muri uyu mushinga w’ingandamuntu y’ikoranabuhanga ariko ibijyanye n’amasoko byaratinze.
Uyu munsi Guverinoma ikomeje gukora ibishoboka byose ngo amasezerano n’abashyira mu bikorwa uwo mushinga asinywe, bikaba biteganywa ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2026.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, yahamije ko ubukererwe bivugwa ko bwatewe n’iby’amasoko buzaba bwakemutse.
Indangamuntu z’ikoranabuhanga (SDIS) zitezweho ko zizafasha mu kurishaho kuboza imitangire ya serivisi za Leta, iz’inari, iza izo kwandika konti zigendanwa kuri telefoni, n’izindi zose z’ikoranabuhanga zikoresha amakuru y’umuntu.
Intambwe kuri ubu igezweho ni iyo gushyiraho ibikorwa remezo no gutangiza gahunda to yo kwiyandikisha no gufatirwa ibikumwe, bikazatangira mu kwezi gutaha.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga cyari ugukora inyigo, ikaba yararangiye none ubu hakomeje gutegurwa gushyiraho ibya ngombwa bikenewe mu gutangira umushinga.
Aho gufatira imboni hazategurwa mu bice byose by’u Rwanda, kandi ni na ho n’andi makuru yose arebana n’indangamuntu azagenzurirwa akanahurizwa mu ikoranabuhanga rya ABIS.
Iryo koranabunanga ni na ryo rizajya rihita risuzuma amakuru yatanzwe maze rinafsdhe mu gusohora ikarita ndangamuntu y’ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kuhona abapiganira ikoranabuhanga rifasha mu gukusanya amakuru ndetse rikabayahuza (AMBAS).
Iryo koranabuhanga ryose rizaba rinafite ubwirinzi buhagije mu gucunga umutekano w’amakuru yose azaritangirwaho.
Biteganyijwe ko gahunda y’ubukangurambaga itangira mu bihe biri imbere aho abaturarwanda bazarushaho gusobanurirwa akamaro k’iryo koranabuhanga n’uko bakwiyandikisha.