Abari bagize ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, bagiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu uburwayi bwe bwagizwe ibanga igihe yari ari ku butegetsi.
Ni iperereza rigiye gukorwa na Senateri Ron Johnson ukuriye komisiyo y’Abasenateri ishinzwe gukumira no gukora iperereza ku bibazo bishobora guhungabanya umutekano wa Amerika.
Ku wa 18 Gicurasi 2025 ni bwo ibiro bya Biden byatangaje ko Biden arwaye kanseri ya Prostate iri ku rwego rwa nyuma, ibyatumye benshi bavuga ko ubu burwayi yari abumaranye igihe ahubwo bwari bwaragizwe ibanga.
Johnson yahise atangaza ko agiye gukora iperereza ku bijyanye n’ubuzima bwa Biden akiri Perezida, ibyo avuga ko bigamije kumenya uwari uyoboye Amerika, nk’uko ikinyamakuru cya Axios cyabitangaje.
Johnson kandi abinyujije kuri X, yavuze ko yandikiye amabaruwa abajyanama ba Biden abasaba kwitaba komisiyo ye bagahatwa ibibazo.
Yagize ati “Nohereje amabaruwa abajyanama b’uwahoze ari Perezida, Joe Biden, mbasaba kwitaba komisiyo yanjye bakabazwa ku bijyanye n’ubushobozi bw’imitekerereze bwa Biden igihe yarakiri Perezida.”
Ibijyanye n’ubushobozi bw’imitekerereze bwa Biden si Johnson wabigizeho ikibazo gusa, kuko na Trump aherutse gutangaza ko bigaragara ko Biden atari ameze neza mu mutwe, kuko hari imyanzuro atagombaga gufata iyo aza kuba ameze neza.
Trump yavuze ko ahubwo abari hafi ya Biden akiri perezida ari bo bafataga iyo myanzuro bakoresheje ikaramu ye imusinyira kugira ngo byitwe ko ariwe wabikoze.