Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi 2025. Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025, mu nama y’abakaridinali yabereye i Roma. Iyo nama, izwi nka ‘Conclave’, izabera muri Chapelle Sistine iri i Vatican.
Nk’uko bisanzwe, Papa mushya atorwa n’abakaridinali batarengeje imyaka 80, kandi ubu hari abakaridinali 138 bafite imyaka itajyanye no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Bose hamwe, n’abasigaye, baragera kuri 240. Gusa, mu gihe cyo gutora, hitabwa ku kuba abemerewe gutora badarengeje 120.
Conclave ntiyemerewe kurangira hakiri kare, ahubwo abakaridinali baguma muri Chapelle Sistine bakora amatora inshuro enye ku munsi – kabiri mu gitondo na kabiri nyuma ya saa sita – kugeza habonetse umukandida wagize amajwi ⅔ y’abatoye. Iyo iyo ntera itagezweho mu matora 33, hafatwa abakandida babiri bagize amajwi menshi maze hagakorwa itora ryihariye hagati yabo bombi, ugira amajwi menshi akaba ari we utorerwa kuba Papa.
Mu gihe amatora akomeje, abakirisitu benshi bateranira ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero bategereje amakuru. Iyo amatora abaye ariko Papa mushya ntaboneke, impapuro z’amatora zicagagurwaho zigatwikwa hifashishijwe irangi ry’umukara, maze hakazamuka umwotsi w’umukara ugaragaza ko nta watoranyijwe. Iyo Papa amaze gutorwa, impapuro zitwikirwa irangi ry’umweru, hakazamuka umwotsi w’umweru, ikimenyetso cy’uko Umushumba Mushya abonetse.
Nyuma y’itora, Umuyobozi w’Inama y’Abakaridinali asohoka ku ibaraza ry’iyo bazilika, agatangaza mu rurimi rw’Ikilatini amagambo ati “Habemus Papam” – bivuze ngo “Dufite Papa” – akavuga amazina ya Papa mushya ndetse n’izina yihitiyemo. Papa mushya ahita yambara ikanzu yera, agasohokera ku baraza aho akiriza ijambo rye rya mbere abakirisitu Gatolika bazaba bamaze kumwakira nk’Umuyobozi wabo.