Aya ni amafoto azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko byumwihariko akaba yaramamaye cyane mu mwaka w’i 2024 ubwo Papa wa Lamine Yamal ari we Mounir Nasraoui yayasangizaga abamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram maze akayaherekesha amagambo agira ati “ Itangiriro ry’abanyabigwi babiri “
Ariko se mu byukuri hari habayiki ? ni iki cyari cyabaye ku buryo Lionel Messi ajya kuhagira umwana w’amezi atandatu. Mu busanzwe aya mafoto yafotowe na gafotozi wigenga witwa Joan Monfort wakoranaga n’ikinyamakuru Associated Press icyo gihe.
Aya mafoto yafotowe mu kwezi ku kuboza mu mwaka w’i 2007 icyo gihe Lionel Messi yari afite imyaka 20 y’amavuko ndetse amaze imyaka igera kuri ine atangiye gukina umupira ku rwego rwo hejuru, ku rundi ruhande Lamine Yamal we yari umwana w’amezi atandatu kuko yabonye izuba mu kwezi kwa Nyakanga mu 2007.
Asobanura uburyo yabashije gufotora aya mafoto uyu gafotozi Joan yavuze ko bitari ikintu cyoroshye ndetse ko byamusabye kubira ibyuya yagize ati “ Messi wicyo gihe yagiraga amasoni menshi cyane, noneho kwibona agiye kuhagira umwana maze tukamufotora byamuteye isoni kurushaho gusa Mama wa Lamine Yamal ari we Sheila Ebana yabashije gufasha Lionel Messi kuhagira iki kibondo cyari gifite amezi atandatu icyo gihe, maze dufata amafoto y’amateka”
Uyu gafotozi akomeza avuga ko kugira ngo bibashe kuba byagirwagamo uruhare na UNICEF ngo yakoreshaga tombora abaturage bari batuye mu rusisiro rwa Roca Fonda mu mujyi wa Mataró aho kakaba ariko gace ababyeyi ba Lamine bari batuyemo maze aba babyeyi baza gutsinda iyi tombora aho bemerewe kuza kuri stade ya FC BARCELONA Camp Nou maze bakifotoranya n’umukinnyi wa BARCELONA.
Kuhagira Lamine Yamal byabereye mu rwambariro rwa Stade ya FC BARCELONA ariyo Camp Nou, Lamine wari umwana muto cyane icyo gihe yazanywe na nyina Sheila Ebana. ubwo Messi yazaga kumwuhagira byabanje kumucanga kuko Atari azi uko yabikora maze nyina wa Lamine Yamal aza kumufasha.
Mu 2008 aya mafoto ya Lamine Yamal na Lionel Messi yaje gukoreshwa mu ndangaminsi (Calendar) yo gufasha aho wari umushinga wa fondasiyo ya FC BARCELONA ifatanyije n’ikinyamakuru Diario Sport, ndetse n’indi mishinga ifasha ababaye irimo UNICEF ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta yo mu mujyi wa Catalonya iyo calendar ikaba yarimo amafoto y’abakinnyi 12 ba FC BARCELONA barikumwe n’abana nk’uko amezi y’umwaka wose uko ari 12 aba ameze mu ndangaminsi isanzwe.