igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica
AMAKURU

Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 2, 2025 7:54 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo habonetse imibiri 258 mu masambu yabakweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, Theodate Siboyintore yabwiye itangazamakuru ko igikorwa cyo gukura imibiri mu byobo cyatangiye mu byumweru bibiri bishize mu Kagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kamucuzi, aho imibiri ine yabonetse mu bwiherero.

Umuyobozi yavuze ko babonye iyo mibiri y’inzira karengane biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe batuye muri aka gace aho bavuze ko hano hakorewe ubwicanyi cyane ko abuzukuru ba  Kimandwa bari mu Nterahamwe kandi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri ako gace bakaba bari fashishaga amasambu y’aho. Mu mwaka wa 2024, imibiri y’abazize Jenoside irenga 2 000 ni yo yari yabonetse yarubakiweho inzu, indi iboneka mu murima mu Murenge wa Ngoma.

Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro muri Mata umwaka ushize, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Siboyintore ati: “Ibikorwa byo gushaka imibiri y’abazize Jenoside birakomeje. 

Turateganya kuzabayishyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yongeyeho ati: “Umwaka ushize twabonye imibiri myinshi ku butaka bw’uwitwa Hishamunda, bituma abantu batangira gutanga amakuru ajyanye n’ahandi hashobora kuba hari imibiri. Ariko mbere yo gutangira gushakisha, twabanje gusesengura ayo makuru kugira ngo tubone ibimenyetso bifatika”.

Bamwe mu bakoze jenoside bari batuye muri aka gace barafashwe barabihanirwa mu gihe abandi bagishakisha barimo na Kanamugire bikekwa ko yaba yarahungiye muri Uganda cyangwa akaba yihishe muri Kenya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hari ibazwa byinshi ku mpamvu zateye Wizkid gusi
Next Article Ni iki kizava mu biganiro bya M23 na Leta ya Congo bizabera i Doha?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha

Nyuma y'uko umwe mubakoresha imbugankoranyambaga yibasiye poster Julienne ubu urwego rw'igihugu rwamaze kureba niba uyu yaba atarakoresheje amagambo agize icyaha.…

2 Min Read
AMAKURU

Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

DRC: Abanye-Congo biteze kumva Ijambo rya Joseph Kabila

Uwahoze ari perezida wa congo Kinshasa biteganyijwe ko ageza ijambo ku batuye umugi wa Goma n’igihugu muri rusange. Kuri uyu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikubitiye ahareba inzega abarwanyi b’umutwe wa Zaïre zicamo icumi

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirwanira mu mazi zirashe urufaya rw’amasasu ku barwanyi bo mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?