igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Huye: RIB yataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga imibiri irenga 290 mu isambu ye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Huye: RIB yataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga imibiri irenga 290 mu isambu ye
AMAKURU

Huye: RIB yataye muri yombi umugore nyuma yo gusanga imibiri irenga 290 mu isambu ye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 8, 2025 1:17 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntirushwamaboko Marie Providence, w’imyaka 64, wo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, nyuma y’uko mu isambu ye habonetse imibiri 295 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntirushwamaboko akurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, nk’uko biteganywa n’amategeko. Yafashwe ku wa 25 Werurwe 2025, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Iperereza ryatangiye ku wa 18 Werurwe 2025 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside mu isambu ye n’iy’umugabo we Kanamugire Callixte, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Kanamugire Callixte, umugabo wa Ntirushwamaboko, yahunze ubutabera mu 1994 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside agakatirwa n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu adahari.

Imibiri yabonetse kugeza ku wa 5 Mata 2025 igeze kuri 295, bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. RIB yavuze ko dosiye ya Ntirushwamaboko yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 1 Mata 2025, mu gihe hakomeje iperereza rigamije kumenya abandi baba baragize uruhare muri ibyo byaha.

Icyaha Ntirushwamaboko akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018, rigena ibihano ku byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo gihamye, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icyenda, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na 1,000,000 Frw.

RIB yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’aho imibiri y’abazize Jenoside ishobora kuba ihishe, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yanibukije ko ntawe uzihanganirwa mu gihe azafatanwa n’icyaha cyo guhishira amakuru cyangwa kubangamira ibikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Biratangaje: Umugore wo mu Bwongereza yibarutse umwana nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuvandimwe we
Next Article Perezida Kagame: “Uzashaka kudutegeka uko tubaho nzamubwira nti jya ikuzimu”
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Umukobwa w’imyaka 24 yapfuye yiyahuye nyuma yo kubura aba-followers kurubuga rwa Instagram

Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari…

1 Min Read
AMAKURU

Gucyura abasirikare n’abapolisi ba Congo 1359 bahungiye kuri MONUSCO byarangiye

Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) yatangaje ku wa 15 Gicurasi 2025 ko yarangije ibikorwa byo gucyura abasirikare n’abapolisi ba…

2 Min Read
AMAKURU

Burundi: Umupolisi wari wasinze yishe umumotari amurashe mu mutwe ahita ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, haraye…

2 Min Read
AMAKURU

Abatwara ibinyabiziga buri mwaka barajya bahabwa amanota y’imyitwarire

Umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025, iyobowe na Perezida Kagame, ni…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?