Urubuga Global Firepower rwasohoye urutonde rugaragaza uko ibihugu 145 byo ku Isi bihagaze mu mbaraga za gisirikare. Muri urwo rutonde, hari ibihugu bya Afurika byagaragajwe nk’ibifite igisirikare cy’intege nke, kigicumbagira, hashingiwe ku ngengo y’imari ibishyirwamo, umubare w’ingabo, ibikoresho bya gisirikare n’inganda zibikora.
Mu biza ku mwanya wa nyuma, u Rwanda ntirwagaragaye mu 10 bya nyuma. Ibihugu bya Afurika bifite igisirikare cyoroheje cyane muri 2025 ni:
- Bénin (144 ku Isi)
- Repubulika ya Centrafrique (143)
- Somalia (142)
- Sierra Leone
- Liberia
- Gabon
- Madagascar
- Burkina Faso
- Sénégal
- Mauritania
Aya makuru yerekana uko hakiri icyuho kinini mu mbaraga za gisirikare hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.