Mu bipimo mpuzamahanga by’umuryango Charities Aid Foundation, bwerekana ubushishozi n’ubwitange bw’abantu ku isi, igihugu cya Indonesia cyongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bikorwa by’ubugiraneza, ku nshuro ya karindwi yikurikiranya kuva mu mwaka wa 2017 ubwo cyaherukaga gusimbura Myanmar ku isonga.
Nk’uko bigaragara mu World Giving Index ya 2024, ubushakashatsi bwasohowe n’uyu muryango bugamije gupima urwego rwo gutanga inkunga ku bantu batishoboye n’abandi bakeneye ubufasha. Ubu bushakashatsi bwita ku bikorwa bitatu by’ingenzi: gutanga inkunga y’amafaranga ku miryango itegamiye kuri Leta, gufasha umuntu utazi (umunyamahanga), no gutanga umwanya wawe mu bikorwa by’ubwitange (volunteering).
Igihugu cya Indonesia cyagize amanota 74/100, kiza ku mwanya wa mbere. Abaturage bacyo bagaragaje umutima wo gutanga no gufasha bidasanzwe, aho batanga igihe cyabo, ubushobozi bwabo, ndetse banita ku bantu batabazi – ibyo byose bikanagaragaza imyumvire ishingiye ku ndangagaciro z’ubufatanye n’umuco w’ubupfura.
Kenya niyo iza ku mwanya wa kabiri ku isi, ifite amanota 63, ikaba yegereye Indonesia cyane. Ibi ni igihamya cy’uko abaturage ba Kenya bagira umutima wo kwitanga, gufasha abandi no kwitabira ibikorwa by’iterambere ry’umuryango. Abaturage bayo bagaragaje ko bakunda gufasha abandi, nko mu gihe cy’ibiza, indwara cyangwa ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza.
Singapour na Gambia basangiye umwanya wa gatatu, buri kimwe gifite amanota 61/100. Ibi bihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gufasha abandi mu buryo bwagutse. Nigeria nayo ntiyasigaye inyuma kuko yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 60/100.
Mu bindi bihugu 5 bisigaye bigize top 10 harimo:
- Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)
- Ukraine
- Australie
- Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)
- Malta
Ibi byose bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha abatishoboye, gukorera abandi ku bushake no gutanga inkunga.
Iri piganwa ryerekana ko ubugiraneza ari indangagaciro ihuriweho n’ibihugu bitandukanye, hatitawe ku bukire cyangwa iterambere ry’igihugu. Riranashishikariza buri wese kwitabira ibikorwa by’ubwitange no gufasha bagenzi be, kuko bifasha kubaka isi irimo urukundo n’amahoro.
Raporo ya World Giving Index 2024 yatanze isura nshya ku buryo amahanga ari kwitwara mu gutanga no kugira impuhwe, igaragaza ko mu gihe isi ihanganye n’ibibazo byinshi – harimo intambara, ibiza, n’ubukene – hakiri abaturage bafite umutima wo gufasha no kugira impuhwe.