igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Icyogajuru cya Cosmos-482 cy’u Burusiya kigiye kugwa ku Isi nyuma y’imyaka 53 kiri mu isanzure
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Icyogajuru cya Cosmos-482 cy’u Burusiya kigiye kugwa ku Isi nyuma y’imyaka 53 kiri mu isanzure
AMAKURUMU MAHANGA

Icyogajuru cya Cosmos-482 cy’u Burusiya kigiye kugwa ku Isi nyuma y’imyaka 53 kiri mu isanzure

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 6:26 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abashakashatsi n’inzobere mu by’isanzure bo ku mugabane w’u Burayi baravuga ko icyogajuru cy’Abasoviyeti kitwa Cosmos-482, cyamaze imyaka 53 mu isanzure, kiri hafi kugwa ku Isi, nubwo ahazagwa n’isaha kizagwaho bigikomeje kuba urujijo.

Ibi byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rishinzwe iby’isanzure (European Space Agency – ESA), ryagaragaje impungenge z’uko iki cyogajuru gishobora kugwira Isi mu masaha cyangwa iminsi ya vuba, hataramenyekana neza agace kizagwamo.

Cosmos-482 ni kimwe mu byogajuru byoherejwe mu isanzure n’Abasoviyeti ku wa 31 Werurwe 1972, nk’igice cy’umushinga wiswe Venera. Uwo mushinga wari ugamije gukora ubushakashatsi ku mubumbe wa Venus, aho byari biteganyijwe ko byoherezwa ibyogajuru bibiri: Venera 8 na Cosmos-482.

Venera 8 yageze kuri Venus uko byari biteganyijwe, ariko Cosmos-482 yahuye n’ikibazo mu gihe cyo kwinjira mu kirere, bituma inanirwa gukomeza urugendo rwayo no kugaruka ku Isi biranga, iguma mu isanzure kugeza magingo aya.

Kugeza ubu, Cosmos-482 iri hafi y’ubutaka bw’Isi ku buryo ishobora gukurwa mu isanzure n’imbaraga z’ukwezi cyangwa izindi mpamvu karemano. ESA yavuze ko ikoze mu buryo bukomeye kandi iremereye, kuko rifite ibilo birenga 500, ibintu bishobora gutuma ibice byaryo bibasha kurenga igikuta cy’umwuka (atmosphere) bigatunga Isi bitarasandariye mu kirere.

Dr. Marek Ziebart, umwarimu mu by’isanzure muri University College London,

yagize ati: “Mu bihe bisanzwe, ibice by’icyogajuru bigaruka ku Isi biba byoroshye kandi bitwikwa n’ubushyuhe bwinshi bwo mu kirere. Ariko Cosmos-482 yo yihariye kuko yubatswe mu buryo bwo kwihanganira urugendo rurerure.”

Yongeraho ko icyogajuru kiri kugenda kigabanya intera hagati yacyo n’ubutaka bw’Isi, kandi hakiri icyizere ko gishobora kugwa mu nyanja cyangwa ahatari abantu. Gusa, nta cyemezo gifatika kirafatwa kuko nta tekinoloji ihari ishobora kugihagarika cyangwa kukiyobora aho kigomba kugwa.

“Ntacyo dushobora gukora ngo tukiyobore. Ariko nikimanuka, tuzifashisha radar n’indege zishobora kugikurikirana kugira ngo tumenye aho kizagwa.” — Dr. Ziebart

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije ibihugu n’ibigo bikora iby’isanzure, kuko n’ubwo ibyogajuru byinshi bigaruka ku Isi buri mwaka, ibyakozwe kera bifite imiterere ishobora guteza akaga kurushaho, kuko bitubahirije ibipimo bigezweho byo kurinda Isi.

Biteganyijwe ko ibice by’iki cyogajuru bishobora kugera ku Isi hagati ya tariki ya 10 Gicurasi 2025 n’amatariki azakurikiraho, ariko ibi byose bizaterwa n’imyitwarire yacyo mu gihe kizaba kigeze hafi y’ubutaka.

Uru rugendo rwa Cosmos-482 rugaragaza uburyo ubumenyi bw’isanzure bwagiye butera imbere, ariko nanone rwerekana ibibazo bikomeye Isi ishobora guhura na byo kubera ibyogajuru bisigaye mu isanzure.

Ni isomo ku bihugu byose n’ibigo bikora mu by’isanzure ko hakenewe ingamba nshya n’amategeko mpuzamahanga yo gukurikirana no kurwanya ibyogajuru bishaje bishobora guhungabanya umutekano w’Isi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Next Article Tanzania: Bitunguranye abayobozi bakomeye bakuru 13 muri Chadema bareguye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ngororero: Hari abacyogoshesha imikasi kuko abatanga amashanyarazi babasimbutse

Ni Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, bavuga ko abaje gutanga umuriro w’amashanyarazi babasimbutse bikaba…

2 Min Read
AMAKURU

Karongi: yishwe na mugenzi we bapfa telephone

Mu Karere ka Karongi Umusore w’imyaka 22 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe na mugenzi we bakoranaga ubucukuzi…

1 Min Read
AMAKURU

LETA YA UGANDA IGIHE GUHAGARIKA URUBUGA RWA TIKTOK

Umuyobozi wa Islam mu gihugu cya Uganda yasabye leta yaho ko yahagarika urubuga rwa TikTok avuga ko yica kurusha Facebook…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, imirwano ikomeye irimo gukoresha intwaro ziremereye yadutse mu bice bitandukanye by’intara…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?