igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka
AMAKURU

Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 9, 2025 2:56 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nibura abantu 98 bimaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe 160 bakomeretse nyuma y’uko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane kitwa Jet Set gisenyutse mu rukerera rwo ku wa Kabiri, mu murwa mukuru Santo Domingo, mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyapolitiki, abakinnyi n’abandi bantu b’ibyamamare.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutabazi, Juan Manuel Méndez, yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikomeje, aho abakozi bakuraho ibisigazwa by’inyubako bashakisha abantu bashobora kuba bakiri bazima.

“Turacyumva amajwi amwe n’amwe, turi gukoresha imbaraga zose dushoboye,” Méndez yabwiye itangazamakuru.

Abashinzwe ubutabazi bakoresheje ibikoresho bikomeye n’imbaho mu gukuraho ibikuta bya beto byari byaguye hejuru y’abantu bari mu kabyiniro.

Muri aba bapfuye harimo Nelsy Cruz, Guverineri w’Intara ya Montecristi akaba na mushiki wa Nelson Cruz, icyamamare muri Baseball cyegukanye inshuro zirindwi igihembo cya MLB All-Star. Bivugwa ko Nelsy yahamagaye Perezida Luis Abinader saa sita z’ijoro abamenyesha ko baheze mu kabyiniro, igisenge cyaguye. Nyuma yaje gupfira mu bitaro nk’uko byatangajwe n’umugore wa Perezida, Raquel Abraje.

Ubuyobozi buvuga ko hakomeje ibikorwa byihuse byo gutabara no gushakisha abashobora kuba bakiri bazima.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Kenya William Ruto arashinjwa gukorana na M23
Next Article Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

NTAZINDA Erasme yatawe muri yombi, nyuma y’uko ahagaritswe ku nshingano zo kuyobora Akarere Ka Nyanza

Mu ijoro ryakeye nibwo Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere.…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

“Goverinoma ikwiye gushyiraho amategeko agenga AI” – MININFRA

Olivier Kabera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), avuga ko nubwo hari umyvuduko muiterambere ry’ubwenge buhangano (AI)mu Rwanda, hakwiye…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kim Kardashian na Taylor Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard' Iyi ni filime yasubiwemo bakaba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye

Mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ibibuga by’indege bine byafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bya drone ku nshuro…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?