Imitungo ya Kabila yafatiriwe na Leta ya DRC

Nyuma y’uko uwahoze ayobora igihugu cya DRC, Joseph Kabila ashinjirijwe ibyaha by’ubugambanyi ubu nineho n’imitungo ye yafatiriwe na Leta ya Congo

Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yategetse Umugenzuzi Mukuru w’Imari y’Ingabo za Leta (FARDC) n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza gutangira gukurikirana Joseph Kabila ku byaha ashinjwa bifitanye isano n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ku ruhare rwe mu gushyigikira umutwe wa M23.

Kabila arashinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23, igice cy’inyeshyamba cyiganjemo Abanyekongo bamaze imyaka irenga 20 mu buhungiro, bavuga ko barwanira uburenganzira bwabo. Leta ivuga ko Kabila yabaye umwe mu bari inyuma y’ibitero by’uyu mutwe, bikanagira uruhare mu kongera imvururu mu gihugu.

Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko “ingamba zo guhagarika ingendo z’abantu bose bafitanye isano na Kabila muri ibyo bikorwa byamaze gushyirwaho,” kugira ngo hatagira umucyo wononwa mu iperereza.

Ibyo byose bibaye nyuma y’uko Kabila agaragaye mu Mujyi wa Goma, wigaruriwe n’umutwe wa AFC/M23, mu rugendo yavuze ko ari urwo kugaruka mu gihugu cye nk’uko yabyemereye Abanyekongo vuba aha.

Kugaruka kwa Kabila ngo ni intambwe yo kwinjira mu biganiro bigamije gusubiza igihugu ku murongo, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi na we yari yatangije ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mucye wateye inkeke mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri icyo gihe kandi, umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko akomeje gutotezwa n’inzego z’umutekano, nubwo we atigeze ahunga igihugu nk’umugabo we. Yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko “bari gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku nzego z’umutekano n’abayobozi bari ku butegetsi.”

Mu kwezi kwa Werurwe, Kabila yatangaje ko yahagaritse amasomo muri Afurika y’Epfo kugira ngo yite ku bibazo bikomeye by’umutekano biri kugenda biyongera muri RDC.

Guhera mu ntangiriro za 2025, umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira imitima y’abaturage benshi, by’umwihariko nyuma yo kwigarurira imijyi nka Goma na Bukavu, aho bashinjwa na Leta kwambura FARDC ibice bimwe by’igihugu. Bavuga ko barwanira uburenganzira bwa muntu n’amahoro arambye.

Uyu mutwe kandi umaze kugirwamo uruhare n’abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki bamwe bagaragaza ko bashyigikiye intambara yo guharanira ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage.

AFC/M23 ishinja Guverinoma ya Congo ubuyobozi bushingiye ku ivangura no ruswa, bikaba ari byo bituma igihugu kidatera imbere. Ibi byose byakurikiwe n’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar hagati ya Guverinoma ya Congo n’izo nyeshyamba, bikaba ari ubwa mbere bagiranye ibiganiro bihambaye kuva M23 yongera kwigaragaza mu 2021.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version