igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imitungo ya Kabila yafatiriwe na Leta ya DRC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > POLITIKE > Imitungo ya Kabila yafatiriwe na Leta ya DRC
POLITIKE

Imitungo ya Kabila yafatiriwe na Leta ya DRC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 20, 2025 6:52 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nyuma y’uko uwahoze ayobora igihugu cya DRC, Joseph Kabila ashinjirijwe ibyaha by’ubugambanyi ubu nineho n’imitungo ye yafatiriwe na Leta ya Congo

Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yategetse Umugenzuzi Mukuru w’Imari y’Ingabo za Leta (FARDC) n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza gutangira gukurikirana Joseph Kabila ku byaha ashinjwa bifitanye isano n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ku ruhare rwe mu gushyigikira umutwe wa M23.

Kabila arashinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23, igice cy’inyeshyamba cyiganjemo Abanyekongo bamaze imyaka irenga 20 mu buhungiro, bavuga ko barwanira uburenganzira bwabo. Leta ivuga ko Kabila yabaye umwe mu bari inyuma y’ibitero by’uyu mutwe, bikanagira uruhare mu kongera imvururu mu gihugu.

Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko “ingamba zo guhagarika ingendo z’abantu bose bafitanye isano na Kabila muri ibyo bikorwa byamaze gushyirwaho,” kugira ngo hatagira umucyo wononwa mu iperereza.

Ibyo byose bibaye nyuma y’uko Kabila agaragaye mu Mujyi wa Goma, wigaruriwe n’umutwe wa AFC/M23, mu rugendo yavuze ko ari urwo kugaruka mu gihugu cye nk’uko yabyemereye Abanyekongo vuba aha.

Kugaruka kwa Kabila ngo ni intambwe yo kwinjira mu biganiro bigamije gusubiza igihugu ku murongo, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi na we yari yatangije ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mucye wateye inkeke mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri icyo gihe kandi, umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko akomeje gutotezwa n’inzego z’umutekano, nubwo we atigeze ahunga igihugu nk’umugabo we. Yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko “bari gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku nzego z’umutekano n’abayobozi bari ku butegetsi.”

Mu kwezi kwa Werurwe, Kabila yatangaje ko yahagaritse amasomo muri Afurika y’Epfo kugira ngo yite ku bibazo bikomeye by’umutekano biri kugenda biyongera muri RDC.

Guhera mu ntangiriro za 2025, umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira imitima y’abaturage benshi, by’umwihariko nyuma yo kwigarurira imijyi nka Goma na Bukavu, aho bashinjwa na Leta kwambura FARDC ibice bimwe by’igihugu. Bavuga ko barwanira uburenganzira bwa muntu n’amahoro arambye.

Uyu mutwe kandi umaze kugirwamo uruhare n’abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki bamwe bagaragaza ko bashyigikiye intambara yo guharanira ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage.

AFC/M23 ishinja Guverinoma ya Congo ubuyobozi bushingiye ku ivangura no ruswa, bikaba ari byo bituma igihugu kidatera imbere. Ibi byose byakurikiwe n’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar hagati ya Guverinoma ya Congo n’izo nyeshyamba, bikaba ari ubwa mbere bagiranye ibiganiro bihambaye kuva M23 yongera kwigaragaza mu 2021.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article ”Goma hari umutekano udasanzwe” amagambo ya Bwiza
Next Article Mu birindiro bwa SADC hasanzwemo FDRL, FARDC hamwe na Wazalendo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

“Muzirikane ko izi nshingano murahiriye muzazibazwa.” -Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Barimo Perezida wa Komisiyo, Oda Gasinzigwa, Visi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mu Burundi: Amatora ashobora gusubikwa

Impuzamashyaka ‘Burundi Bwa Bose’ imyiteguro y’amatora irarimbanyije ni amatora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba kuba mu mezi 2 ari…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya…

2 Min Read
MU MAHANGAPOLITIKE

Marine Le Pen yakatiwe igihano cy’imyaka 4 bityo ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora ubufaransa mu 2027

Marine Le Pen, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, urukiko rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ine akanamburwa uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?