Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga viza ku Banya-Sudan y’Epfo bose, nyuma y’uko guverinoma ya Sudan y’Epfo yanze kwakira abaturage bayo birukanywe ku butaka bwa Amerika.
Ibi byatangajwe ku wa 5 Mata 2025 mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, wavuze ko Sudan y’Epfo yananiwe kwakira abaturage bayo ku gihe, ari na byo byatumye hafatwa icyo cyemezo.
Rubio yongeyeho ko Amerika itazakomeza kwakira abaturage b’ibindi bihugu bitemera inshingano zabyo, kandi ko iki cyemezo kizagumaho kugera igihe Sudan y’Epfo izakira abaturage bayo.
Si ubwa mbere Amerika ifashe icyemezo nk’iki, kuko no mu 2020 yahagaritse viza ku Barundi bose.