Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam Karenzi, kubera amakimbirane n’ugushyamirana bakomeje kugaragaza bifashishije itangazamakuru, ibintu bivugwaho ko bishobora kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Dr. Murangira yavuze ko guterana amagambo kw’aba banyamakuru bombi byafashe intera idasanzwe, aho buri umwe yifashisha urubuga rw’itangazamakuru akorera agasubiza undi mu buryo burimo kumusebya, gushotora no gutangaza amakuru akomeretsa umwirondoro w’undi.

Yagize ati: “Iyo dusesenguye imvugo zabo bombi [Muramira na Karenzi], dusanga zishingiye ku makimbirane ashingiye ku bintu baziranyeho byihariye. Icyagaragaye ni uko bakomeje gukwedura ayo makimbirane, bakayashyira mu itangazamakuru aho kubikemura mu buryo bw’umwuga.”

Yakomeje agaragaza ko iyi myitwarire igenda itandukira amahame y’umwuga w’itangazamakuru, aho itagihabwa isura y’ikiganiro cyangwa ibitekerezo, ahubwo ihinduka urubuga rwo guharabikana no guhembera urwango.

Yagize ati: “Ibi ntabwo bigarukira ku makimbirane y’akazi gusa, ahubwo ni ibintu bishobora kuvamo ibyaha. Iyo abantu bagera aho bamenyana ku buryo burambuye, bagatangira gushyira hanze amabanga bifashishije itangazamakuru, ni ibikorwa bikwiye guhagarikwa hakiri kare.”

Dr. Murangira yasabye abantu bose bafite aho bahuriye n’itangazamakuru kwirinda kwitiranya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwo gutesha agaciro abandi. Yasabye Muramira Régis na Sam Karenzi guhagarika iyo myitwarire, kuko ngo ubutabera butazabirebera.

Yagize ati: “Gushwana birashoboka, byarashobotse ko batandukana, ariko ibyo gukomeza guterana amagambo nk’abana ntibikwiye. Usanga umwe ateguza ‘igice cya kabiri’, undi nawe agasubiza mu buryo bugaragara ko bushotorana. Ni ibintu bibabaje, kandi bibangamira abaturage ndetse bikadindiza iterambere ry’itangazamakuru nyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko umwe ahora ashishikariza abafana be kumushyigikira, undi nawe akabikora, ibintu biganisha ku gucamo ibice abaturage no kubashora mu makimbirane atabareba. Ni imyitwarire iteye impungenge. Nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, niba badasubiye mu murongo, ubutabera buzabikurikirana.”

Abantu benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo n’itangazamakuru basanga ikibazo cy’aba bagabo cyarafashe intera, nyuma yo gutandukana batumvikanye neza mu mikoranire yabo kuri radiyo ya FINE FM, nyuma Karenzi agatangira radiyo ye bwite SK FM.

Bivugwa ko igituma batumvikana byakomeje gushingira ku kutabona ibintu kimwe mu miyoborere mishya ya Rayon Sports, kimwe mu bigo bikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Dr. Murangira yasabye abanyamakuru n’abagize urwego rw’itangazamakuru muri rusange guharanira umwuga uhamye, ushingiye ku ndangagaciro, aho kwishora mu makimbirane ashingiye ku nyungu bwite z’abantu ku giti cyabo. Yasoje yibutsa ko RIB itazihanganira imyitwarire nk’iyo, kuko itesha agaciro umwuga, igasenyera igihugu, ikanahungabanya umutekano w’abaturage.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version