igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis
AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 5:32 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam Karenzi, kubera amakimbirane n’ugushyamirana bakomeje kugaragaza bifashishije itangazamakuru, ibintu bivugwaho ko bishobora kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Dr. Murangira yavuze ko guterana amagambo kw’aba banyamakuru bombi byafashe intera idasanzwe, aho buri umwe yifashisha urubuga rw’itangazamakuru akorera agasubiza undi mu buryo burimo kumusebya, gushotora no gutangaza amakuru akomeretsa umwirondoro w’undi.

Yagize ati: “Iyo dusesenguye imvugo zabo bombi [Muramira na Karenzi], dusanga zishingiye ku makimbirane ashingiye ku bintu baziranyeho byihariye. Icyagaragaye ni uko bakomeje gukwedura ayo makimbirane, bakayashyira mu itangazamakuru aho kubikemura mu buryo bw’umwuga.”

Yakomeje agaragaza ko iyi myitwarire igenda itandukira amahame y’umwuga w’itangazamakuru, aho itagihabwa isura y’ikiganiro cyangwa ibitekerezo, ahubwo ihinduka urubuga rwo guharabikana no guhembera urwango.

Yagize ati: “Ibi ntabwo bigarukira ku makimbirane y’akazi gusa, ahubwo ni ibintu bishobora kuvamo ibyaha. Iyo abantu bagera aho bamenyana ku buryo burambuye, bagatangira gushyira hanze amabanga bifashishije itangazamakuru, ni ibikorwa bikwiye guhagarikwa hakiri kare.”

Dr. Murangira yasabye abantu bose bafite aho bahuriye n’itangazamakuru kwirinda kwitiranya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwo gutesha agaciro abandi. Yasabye Muramira Régis na Sam Karenzi guhagarika iyo myitwarire, kuko ngo ubutabera butazabirebera.

Yagize ati: “Gushwana birashoboka, byarashobotse ko batandukana, ariko ibyo gukomeza guterana amagambo nk’abana ntibikwiye. Usanga umwe ateguza ‘igice cya kabiri’, undi nawe agasubiza mu buryo bugaragara ko bushotorana. Ni ibintu bibabaje, kandi bibangamira abaturage ndetse bikadindiza iterambere ry’itangazamakuru nyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko umwe ahora ashishikariza abafana be kumushyigikira, undi nawe akabikora, ibintu biganisha ku gucamo ibice abaturage no kubashora mu makimbirane atabareba. Ni imyitwarire iteye impungenge. Nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, niba badasubiye mu murongo, ubutabera buzabikurikirana.”

Abantu benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo n’itangazamakuru basanga ikibazo cy’aba bagabo cyarafashe intera, nyuma yo gutandukana batumvikanye neza mu mikoranire yabo kuri radiyo ya FINE FM, nyuma Karenzi agatangira radiyo ye bwite SK FM.

Bivugwa ko igituma batumvikana byakomeje gushingira ku kutabona ibintu kimwe mu miyoborere mishya ya Rayon Sports, kimwe mu bigo bikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Dr. Murangira yasabye abanyamakuru n’abagize urwego rw’itangazamakuru muri rusange guharanira umwuga uhamye, ushingiye ku ndangagaciro, aho kwishora mu makimbirane ashingiye ku nyungu bwite z’abantu ku giti cyabo. Yasoje yibutsa ko RIB itazihanganira imyitwarire nk’iyo, kuko itesha agaciro umwuga, igasenyera igihugu, ikanahungabanya umutekano w’abaturage.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Fatakumavuta ashobora gufungwa imyaka 9
Next Article Umuhanzikazi wari warihebeye Kitoko Bibarwa usigaye wibera mu Burayi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Israël yatangaje ko yarashe ku kibuga cy’indege cya Yémen

Israël yatangaje ko yarashe ku bikorwa remezo by’aba Houthis i Hodeida, mu burengerazuba bwa Yémen, nyuma y’uko inyeshyamba zo muri…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

U Rwanda rwemeye ko ingabo za SADC ziri i Goma zinyura ku butaka bwarwo zitaha

Leta y’u Rwanda yemeye ko ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu mujyi wa Goma no mu gace ka…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nonaha ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigabye igitero gikomeye kuri M23 i Nyangenzi

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ryazo zimaze…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaze kugaruka mu gihugu cye avuye mu…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?