igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impunzi z’Abarundi ziri gutabwa muri yombi mu buryo budasobanutse
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impunzi z’Abarundi ziri gutabwa muri yombi mu buryo budasobanutse
AMAKURUMU MAHANGA

Impunzi z’Abarundi ziri gutabwa muri yombi mu buryo budasobanutse

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 15, 2025 12:04 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Nduta, iherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania, zifite ubwoba bwinshi nyuma y’uko abapolisi b’iki gihugu batangiye ibikorwa byo kubata muri yombi ku buryo budasobanutse. Abaturage batuye mu nkambi batangaje ko abapolisi binjira mu nkambi bafite urutonde rw’abantu runaka, bakajya babashakisha kugeza babafashe, bamwe bagafungwa abandi bagahunga.

Kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 3 Mata 2025, ndetse no ku ya 8 Mata, hamaze gutabwa muri yombi impunzi zirenga 11, barimo abagore n’urubyiruko rw’abasore. Abafashwe bose ntibamenyekanye, ariko amakuru dukesha SOS Médias Burundi, yemeza ko yamenye amazina y’abantu bane muri bo.

Bamwe bafashwe bari mu bikorwa byo kwakira ibiribwa by’ukwezi kwa Mata, abandi batawe muri yombi bari mu nzu zabo aho babaga. Amakuru y’aba baturage avuga ko abapolisi baza bambaye imyenda ya gisivili cyangwa ya gipolisi, bagatwara abantu mu modoka zo mu bwoko bwa “pick-up” bafite urutonde rw’amazina.

Abatawe muri yombi bikekwa ko bashyizwe muri Gereza ya Kibondo, ariko n’ubu abenshi ntibizwi aho bajyanywe, ibintu birushaho gutera ubwoba imiryango yabo ndetse n’abandi bari kumwe mu nkambi.

Imiryango y’abatawe muri yombi irasaba ibisobanuro ku irengero ry’ababo, igasaba ko Leta ya Tanzania n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) byagira icyo bikora kugira ngo barebe uko umutekano w’izi mpunzi warengerwa, bakanamenya aho ababo bafungiwe n’impamvu yabyo.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera, mu gihe impunzi z’Abarundi zimaze igihe kinini zivuga ko ihohoterwa rikabije zikorerwa mu nkambi zitandukanye zo muri Tanzania. Raporo z’imiryango mpuzamahanga zagiye zigaragaza ko hari impunzi zifatwa, zigafungwa igihe kirekire nta rubanza, ndetse zikorerwa ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Inkambi ya Nduta ubu icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 58, benshi muri bo bahunze amakimbirane n’ihohoterwa ryabaye mu gihugu cyabo mu myaka yashize.

Bamwe mu mpunzi barasaba ko habaho ubuvugizi mpuzamahanga, hakabaho n’iperereza ryimbitse ku bikorwa byo gufunga impunzi nta mpamvu, kandi ababyihishe inyuma bagashyikirizwa ubutabera.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukinnyi yatewe icyuma mu ijosi nyuma yo guhusha penaliti
Next Article Tanzania : Impunzi z’abarundi zitabwa muri yombi na polisi, ntihazwi aho ziri kujyanwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage b’i Macomia isoko rishya mu rwego rwo gufasha kuzahura ubukungu
June 1, 2025
Inzaghi ashobora kuva muri Inter nyuma yo gutsindwa na PSG
June 1, 2025
“Urushyi rwa Brigitte Macron si urwacu, kandi umugore iyo abikoze aba afite impamvu” Amagambo y’umuvugizi wa leta y’Uburusiya
June 1, 2025
PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ya Wazalendo n’ingabo za RDC yongeye kumvikana

Mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera zakozanyijeho n'abo mu mutwe witwaje intwaro…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano

Myugariro wa Rayon Sports Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano kubera impamvu z’ibitubahirizwa mu byo yemeranyije n’iyi kipe.…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko yakumiriye igitero gikomeye cy’ibisasu bya za ’drones’ zirenga 100, cyari giturutse muri Ukraine mu…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?