igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imyaka mirongo itatu niyo Moses ashobora gufungwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imyaka mirongo itatu niyo Moses ashobora gufungwa
AMAKURU

Imyaka mirongo itatu niyo Moses ashobora gufungwa

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 6, 2025 1:03 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu iburanisha ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Turahirwa Moses yagaragaye imbere y’urukiko ahakana ko acuruza ibiyobyabwenge ariko yemera ko abyikoresha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bushimangira ko hari iperereza rigikomeje, cyane cyane ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Umushinjacyaha yavuze ko Turahirwa yafashwe afite udupfunyika 13 tw’urumogi, ashingiye ku nyandiko z’abagenzacyaha ndetse n’iy’ifatira ryakozwe.

Mu kwiregura kwe, Turahirwa yavuze ko yemeye gutanga ku bushake urumogi rutarenga amagaramu abiri, ariko yongeraho ko ari urumogi yakuraga muri Kenya arunywa gusa atarucuruza. Yavuze ko yicuza kandi yemera icyaha cyo kurukoresha.

Ubushinjacyaha bwibukije urukiko ko atari ubwa mbere Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha nk’iki, kuko hari icyemezo cy’ubushize cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyari cyaramuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Urukiko rutegerejweho gufata umwanzuro ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kumufunga by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rubavu: Inkongi y’umuriro yafashe inyubako irashya yose
Next Article Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko Amerika igabanya Abajenerali ifite ku kigero cya 20%
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikubitiye ahareba inzega abarwanyi b’umutwe wa Zaïre zicamo icumi

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirwanira mu mazi zirashe urufaya rw’amasasu ku barwanyi bo mu…

2 Min Read
AMAKURU

Umusore w’ imyaka 18 yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4

Umusore utuye mu karere ka Nyamasheke yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 4 gusa y'amavuko nk'uko byatangajwe na polisi aho muri…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Museveni yageneye buri mudepite wa Uganda miliyoni 100

Umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni agiye gutanga akayabo kubadepite bo mu gihugu cye. Bamwe mu bagize Inteko Ishinga…

2 Min Read
AMAKURU

Mwarimu yavuzeko ngo yafatiweho umuhoro ngo yemere ko yasambanyije umunyeshuri

Umwarimu washinjijwe n'ubushinjacyaha cyo gusambanya umunyeshuri yavuze ko abeshyerwa ko ibyo yemeye yabyemejwe n'uko bamufatiyeho umuhoro. Mu rukiko rwibanze rwa…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?